Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, ubwo RFI yakomerezaga ubukangurambaga bwiswe “Sobanukirwa RFI 2025” mu Karere ka Nyamagabe.

Zimwe muri serivisi RFI itanga harimo gupima uturemangingo ndangasano, gupima ibiyobyabwenge mu mubiri w’umuntu, gupima ibinyobwa n’imiti bitemewe, gupima imikono n’inyandiko hagamijwe kugaragaza umwimerere wabyo mu gukemura impaka n’ibindi byinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shyeru mu Murenge wa Gatare, Bavugamenshi Jean D'Amour, yavuze ko kimwe mu byo bishimiye mu kwegerezwa serivisi za RFI, ari uko igiye kubafasha mu gutahura abagabo benshi bajyaga batera inda abakobwa bakihakana abo bana.

Yagize ati “Tugiye kwegera abaturage tubabwire ko bakwiriye kubungabunga ibimenyetso by’ahabereye icyaha kugira ngo bidufashe mu kubona ubutabera mu buryo bworoshye.”

“Ikindi twanishimiye kuri iki kigo ni uko kigiye kudufasha gutahura ba bagabo bateraga inda abagore bakihakana abana bigatuma umwana akura nabi, iki kigo kizajya kibatamaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka, Nyirakanani Emérance, yavuze ko hari serivisi nyinshi RFI itanga batari bazi.

Ati “Hari nk’umuntu wiyahuye wasangaga abaturage bamumanuye. Twamenye ko tugomba kubabuza kumumanura ahubwo uhageze mbere akabungabunga ibimenyetso by’aho uri, yirinda kuwukoraho kugira ngo ababishinzwe bahagere bafate ibimenyetso habe hatangwa ubutabera mu buryo bworoshye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, yasobanukiwe serivisi zose zitangwa n’iki kigo ku buryo bizorohera inzego z’ibanze gufasha abaturage, no guha abana uburenganzira bwabo.

Ati “Kimwe mu bibazo twahuraga na byo ni ukubona abana batabonaga ba se, cyangwa bakabihakana. Ubu rero RFI izadufasha kubarenganura, bityo umwana abone ababyeyi be bombi kuko ari uburenganzira bwe.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y’abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi bo muri aka karere gushishikariza abaturage kubungabunga ibimenyetso kugira ngo bibafashe mu kubona ubutabera bwihuse.

Kugeza ubu RFI irateganya gufungura ishami mu Karere ka Huye rikazafasha abaturage bo mu turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru mu kubona serivisi zihuse.

Intore Tuyisenge yasusurukije abitabiriye ubu bukangurambaga bwa RFI
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y'abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, yasabye abayobozi ba Nyamagabe gufasha abaturage kubungabunga ibimenyetso by'ahabereye icyaha
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Agnes, yavuze ko RFI igiye kubafasha mu gutahura abagabo batera inda abakobwa bakihakana abana
Abakozi ba RFI basubiza ibibazo byari bifitwe na bamwe mu bayobozi b'Akarere ka Nyamagabe
Abayobozi batandukane bitabiriye ubu bukangurambaga