Ni irushanwa rigiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere.

M Hotel nk’imwe mu mahoteli akomeye mu Rwanda, na yo imyiteguro iyigeze kure, kugira ngo yakire abayigana biturutse kuri aya marushanwa ndetse yo yashyizeho n’udushya dutandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri M Hotel, Michael Ho, yavuze ko bamaze amezi agera kuri abiri bitegura kwakira neza abazitabira iri siganwa.

Ati “Tumaze amezi arenga abiri twitegura kuzakira neza abazatugana mu bihe by’irushanwa nk’uko bisanzwe mu muco wa M Hotel.”

Michael Ho yavuze ko mu rwego rwo gufasha abakiliya babo kunyurwa n’iri rushanwa, bashyizeho ubwasisi bwo mu buryo butandukanye burimo no kugabanyirizwa ibiciro ku biribwa ndetse n’ibinyobwa.

M Hotel iri ku rwego ruri hejuru ikaba isanzwe ari n’icyitegererezo mu kwakira abayigana dore ko yagiye itoranywa mu kwakira abashyitsi bakomeye bagiye basura u Rwanda harimo abitabiriye inama ya CHOGM 2022, Inteko Rusange ya 73 ya FIFA n’abandi.

Ifite umwihariko wa restaurant iri ku rwego mpuzamahanga yahawe izina rya Panda n’utubari tubiri “Lark” (lobby Bar) na “Heron” (Pool Bar), igikoni gisukuye, abatetsi b’inzobereye kandi bafite ubuhanga bwo gutegura amafunguro atandukanye.

Ubuyobozi bwa M Hoteli kandi bugaragaza ko bumaze guhugura abakozi bayo kugira ngo bazabashe gutanga serivisi nziza muri iki gihe.

M Hotel ifite ibyumba 114 harimo ibisanzwe n’ibya VIP birimo ibikenewe byose umuntu yakwifashisha mu gihe yaba ari kuharuhukira.

M Hotel ifite ibyumba byo gukorerwamo inama 11 bifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya batandatu na 500 icyarimwe, bikagendana n’ibyakenerwa ngo inama igende neza.

Abazagana M Hotel bazakirizwa amafunguro atandukanye kandi ku giciro cyagabanyijwe
M Hotel igira ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye
M Hotel ifite ahantu hatandukanye hagenewe gufata amafunguro hagezweho