TMZ yatangaje ko Chuck Norris yagize ikibazo cy’ubuzima mu buryo butunguranye mu minsi mike ishize. Byabereye mu kirwa cya Kauai aho yavuye ahita ajyanwa mu bitaro. Ntabwo haramenyekana amakuru y’iki kibazo yagize icyakora ari kugenda yoroherwa.
Ku wa 19 Werurwe 2026, TMZ yatangaje ko yamenye amakuru ku wa Gatatu washize avuga ko Chuck Norris yari ari mu mwiherero akorera imyitozo ngororamubiri muri icyo kirwa.
Chuck Norris yabaye icyamamare mu Rwanda kubera filime ze z'imirwano, aho yagaragazaga imbaraga zidasanzwe cyane cyane mu myaka ya 1980 na 1990. Yamamaye mu zirimo ‘Missing in Action’ na ‘The Delta Force’.
Yashinze ishuri ryigisha Karate ryitwa Chun Kuk Do. Yanabaye uwo mu Burengerazuba bw’Isi wa mbere watsindiye Umukandara w’Umukara wo mu rwego rwa munani uhabwa abarimu b’ikirenga (Grand Master) mu mukino wa Taekwondo.






Loading comments...
Tanga igitekerezo