Nyuma yo guhagarika amatora yakorerwaga ku rubuga rwa internet rwa www.igihe.com Denis Nsanzamahoro, Marie France Niragire na Filimi “Ibanga” nibo bahabwa amahirwe kuko aribo bazaga imbere mu byiciro babarizwagamo.

Hakurikijwe amajwi n’uko batowe kuri www.igihe.com mbere y'uko bihagarikwa kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Werurwe 2013, saa sita z'amanywa, Denis Nsabamahoro yakwegukana igikombe mu bakinnyi b’abagabo bitwaye neza, dore ko amatora yahagaze arusha Daniel Gaga wegukanye iki gikombe umwaka ushize umurusha amanota asaga icumi ku ijana.

Marie France Niragire nawe mu bakobwa amatora yahagaze arusha Mukasekuru Fabiola uri ku mwanya wa gatatu amanota agera kuri 23%; Muri iki cyiciro cy’abakobwa Isimbi Alliance uri ku mwanya wa kabiri yahagaritswe muri aya marushanwa kubera gukwaho kwitoresha bitemewe.

Naho mu cyiciro cy’amafilimi yakunzwe cyane mu mwaka ushize wa 2012, filimi “Ibanga”, yakinwemo n’umuhanzi Rwirangira Christian niyo ihabwa amahirwe n’ubwo bitoroshye kuko amatora yahagaze irusha “Inkomoko y’amahoro” amanota abiri ku ijana gusa.

Iyi ni ifoto yafashwe habura iminota 20 ngo saa sita zigere ari nabwo aya matora yahagaritswe, igaragaza uko bane ba mbere bakurikirana

Gusa ubwo twavuganaga na Jackson Mucyo umuyobozi w’ishusho Arts yavuze ko aya manota atariyo azagaragaza umuhanzi wegukana igikombe kuko azateranywa n’amanota y’akanama k’abakemurampaka yavuye mu cyumweru cyitiriwe filimi (Movie week) cyakozwe herekanwa filimi n’abakinnyi bari muri iri rushanwa mu mpande zitandukanye z’igihugu.