{Nk’ibitamenyerewe cyane, ubu filimi ibara inkuru y’imihango yo gukata abakobwa imwe mu myanya ndangagitsina yamamaye hose yitwa “Fleur du Desert” yasohotse yashyizwe mu Kinyarwanda yitwa “Ururabo rwo mu Butayu”.}
“Fleur du Desert” ibara inkuru mpamo ku buryo hakorwa iyi mihango ni filmi yakozwe mu mwaka wa 2009, ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa wabayeho nabi mu bwana bwe, mu gihugu cya Somaliya, nyuma akaza guhunga icyaro cy’iwabo, akajya no mu Bwongereza gukora akazi ko mu rugo.
Nyuma y’ubuzima bukomeye cyane, uyu mwana w’umukobwa yaje kugira amahirwe yo kuba umunyamideli (Modelist) wa mbere ku Isi. Ayo mahirwe niyo atangira kubyaza umusaruro akamagana umuhango wo gusiramura abakobwa.
Kubera uburyo iyi filimi yakunzwe ku Isi yose,igashyirwa mu ndimi nyinshi ndetse n’umuryango w’abibumbye ukayifashisha mu kurwanya ibikorwa byo gusiramura abagore (excision), Abanyarwanda bagize Dubbing Rwanda Industries bahisemo kuyisemura yose mu Kinyarwanda.
Muri iyi filimi rero humvikanamo amagambo avuga mu mazina imwe mu myanya y’igitsina cy’umugore, kuko uwo muhango wo gusiramura abagore, ari imyanya runaka bakata.

Mu kuyikura mu zindi ndimi ishyirwa mu Kinyarwanda, iyi sosiyete ivuga ko “hubahirijwe amahame yose agenga ubusemuzi”, ku buryo abantu b’ingeri zose bashobora kuyireba bakavanamo inyigisho kuri iyi mihango ikunze kuvugwa mu bihugu biri mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Umuhango wo gusiramura bizwi ko ukorerwa abana bakiri bato b’abakobwa iyo bakiri bato ku myaka itatu. Ukorwa cyane cyane mu bihugu by’abayisilamu, ariko no mu bihugu bya Kenya Tanzania, Sudan na za Somalia naho urakorwa cyane.
Umuryango w’Abibumbye ONU wamagana uyu muhango, ndetse ufatwa nk’ihohoterwa rikorerwa abagore, kuko babakata imyanya y’inyuma ku gitsina cyabo ibatera ibyishimo, (Clitoris, Grandes levres na Petites levres; mu kinyarwanda ari byo bita Rugongo, Imishino n’imisundi.)

Umukobwa basiramuye arinda apfa atagize ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina mu buzima bwe, nk’uko binagaragazwa muri iyi filimi aho umukobwa yivugira ko bamusigiye umwenge muto cyane, icyakwinjiramo ari ikintu kingana n’umwambi w’ikibiriti gusa.
N’ubwo hari ibihugu byakuyeho uyu muhango, Imibare igaragaza ko buri munsi, abana bagera 6,000 bakunwa, ndetse n’abagore bagera kuri miliyoni 130 hirya no hino ku Isi bariho bakorewe uyu muhango.

Ubu iyi filimi iraboneka ku bana bagurisha amafilimi hose mu Mujyi wa Kigali, mu Gikari cya Fantastique kwa Mapendo, Nyabugogo n’ahandi hose hacururizwa filimi nyarwanda.




Loading comments...
Tanga igitekerezo