Jordan wakinnye muri filime ‘Sinners’ yakiriye iki gihembo mu birori byayobowe na Kristen Bell mu nyubako ya Shrine Auditorium i Los Angeles ku wa 1 Werurwe 2026.
Yahise afata ijambo ashimira nyina, Donna Jordan, wamufashije kugera ku nzozi ze zo kuba umukinnyi wa filime mu bihe bikomeye banyuranyemo.
Ati “Mama, warakoze kungeza i New York, [ni ko yabwiraga uyu mubyeyi we amureba mu gihe mama we yari kuririra inyuma mu bari bitabiriye] igihe tutari dufite amikoro ahagije witanze ibitambo byinshi cyane muri ibyo bibazo, igihe twaburaga amafaranga yo kugura gaze, aho guparika, igihe najyaga mu byo gukina filime”.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 39 y’amavuko yanashimiye inshuti ye y’akadasohoka, Ryan Coogler bamaranye igihe kirekire bakorana imishinga ya filime.
Iyi nshuti ye yanahataniye igihembo cya Oscars mu 2025 ibikesha kwandika no kuyobora filime ‘Sinners’ Michael B. Jordan agaragaramo.
Ati “Ndashaka gushimira Ryan Coogler ku kumpa amahirwe yo kugaragaza ko nashobora gukina”.
Uyu Munyamerika wavukiye i Santa Ana muri Leta ya California mu 1987, yakomeje ashimira abo bakinanye muri iyi filime barimo Wunmi Mosaku, Hailee Steinfeld, Delroy Lindo, Miles Caton n’undi wese wagize icyo akora kuri iyi filime akesha iki gihembo.
Michael B. Jordan utari wizeye ko yatwara iki gihembo yari ahanganye na bagenzi be, Timothée Chalamet, Leonardo DiCaprio, Ethan Hawke na Jesse Plemons.






Loading comments...
Tanga igitekerezo