The Polygamist igaragaramo umukinnyi witwa Sdumo Mtshali ariko agakina yitwa Jonasi Gomora. Ni umugabo uba ari icyamamare ndetse yarubatse izina rye n’umuryango we rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Abantu baba bamukundana n’umuryango we ariko aca inyuma umugore we Joyce Gomora ku zindi nshoreke mu ibanga rikomeye cyane.
Aha ni na ho havuye izina rya filime ‘The Polygamist’ riri mu Cyongereza rikaba risobanura umugabo ushakana, ukundana cyanga uryamana n’abagore benshi.
Nyuma biza kugera aho aya mabanga y’uyu mugabo amenyekana akajya ku mugaragaro kubera aba yarateye inda y’impanga inshoreke yitwa Matipa. Zihita zibyara amahari hagati ye n’umugore we. Jonasi Gomora na Joyce Gomora ni na bo bakinnyi bakuru muri iyi filime.
Bimaze kuba, Joyce yanga guhita atandukana n’uyu mugabo we kubera kwanga gusiga imitungo myinshi baba barashakanye ariko kandi no kwanga ko yahita yangwa cyangwa akiha urw’amenyo muri ba bantu bamukundiraga uko yimereye ku mbuga nkoranyambaga.
Birangira Joyce yemereye umugabo we w’umunyamafaranga gushyingiranwa na ya nshoreke yitwa Matipi, imwe mu ze, nk’umugore we wa kabiri wemewe n’amategeko. Aba yanga ko hacika igikuba mu muryango we yirinda ko abana b’umugabo we wakwandagara.
Icyakora Joyce ntabwo bimuhira kuko ageraho akajya akorerwa ihohoterwa ryo mu rugo ndetse agakubitwa n’umugabo we ku buryo noneho bimunanira kwihangana. Ahita ategura umugambi wo kwihorera ndetse akanagira imwe mu mitungo bashakanye atwara.
Iyi filime ikunzwe cyane itera agahinda iyo igeze ku musozo, aho uyu mugore yicisha umugabo we kubera ubwo buhemu aba yaramukoreye.
Apfa urw’agashinyaguro nyuma yo kwandura Virusi itera Sida. Ibi biterwa n’uko Joyce yishyura indaya yo gushukashuka uyu mugabo we na mpaka baryamanye iyo ndaya ikaba ari yo imwanduza iyi ndwara idakira.
Mbere yo gupfa, Joyce aba yarasinyishije uyu mugabo ko imitungo yabo yose iragwa umukobwa babyaranye witwa ‘Menzi’ kugira ngo hatazagira abana yaba yarabyaye ku ruhande baza kwaka n’indezo cyangwa umunani.
Iyi filime y’uruhererekane ifite ‘episodes’ 22 ikaba yarakozwe na Akin Omotoso na Busisiwe Zwane hashingiwe ku nkuru ndende “The Polygamist”, y’umwanditsi w'Umunya-Zimbabwe witwa Sue Nyathi, yasohotse mu 2012. Yatunganyijwe na sosiyete ya Stained Glass Productions.
Abandi bakinnyi b’iyi filime, imara hafi iminota 30, barimo Kwanele Mthethwa, S’thandiwe Kgoroge, Kenneth Nkosi, Celeste Ntuli, Luyanda Zwane, Wonder Ndlovu, Noluthando Shabalala, Vuyo Biyela na Lwazie Keith Tsebesha.
Reba 'trailer' y'iyi filime










Loading comments...
Tanga igitekerezo