Ni ibintu yaharaniye kuva mu bwana kuko yakuze akunda imodoka, inzozi ze zari ukumenya gutwara imashini zifashishwa mu bwubatsi n’indi mirimo.

Dushimirimana yavuze ko bitewe n’imyumvire y’ababyeyi be atahiriwe no kwiga amasomo yagombaga kumufasha gukabya izi nzozi, ariko ko yabiharaniye mu bundi buryo.

Ati “Nakuze nkunda imodoka ariko cyane cyane ubukanishi, ariko nkumva ko namenya gukanika imashini zikoreshwa mu bwubatsi no guterura imizigo ariko nzi no kuzitwara.”

“Bitewe n’imyumvure y’ababyeyi ntabwo kwiga ubukanishi byankundiye, icyiciro cya mbere cy’inzozi zanjye cyari kirangiye, ariko nyuma nakomeje icyiciro cya kabiri njya kwiga gutwara imashini zikora imihanda.”

Dushimirimana yavuze ko yageze ubwo ajya kwiga gutwara ikamyo ya rukururana, aza no kubona akazi ariko kubera inzozi ze za mbere zari zarapfukiranwe bituma akabura, kuko imodoka bamuhaye yasanze ifite ikibazo, kuyikora biramunanira abura n’umuntu umuha ubufasha bituma ako kazi akareka.

Nyuma yaje kubona akazi, ariko ko bitari byoroshye kumvisha ababyeyi n’umuryango we ko agiye kujya atwara ikamyo ya rukururana yambukiranya imipaka kuko bumvaga ari akazi kagoye ku mugore.

Ati “Ntabwo umuryango wanjye wiyumvishaga ko nshobora gukora aka kazi nkora, byabanje kubagora kuko bumvaga ari akazi kagoranye, kugenda ukamara iminsi mu nzira. Ni ibintu byangoye kubibumvisha kuko byantwaye igihe, ariko bagera aho babona ko bishoboka kandi mbishoboye.”

Dushimirimana umubyeyi w’umwana umwe, ashobora kujya kuzana umuzigo akamara ibyumweru bibiri akiriyo ariko ntabwo bimubuza kwita ku muryango akamenya uko umwana ameze, uko amasomo ari kugenda n’ibyo akeneye kandi agatunga umuryango.

Uyu mubyeyi utewe ishema no kuba akora akazi kadakorwa n’igitsina gore cyane, yifuza ko abakobwa n’abagore batinyuka bagatera ikirenge mu cye kuko ari akazi gasanzwe ndetse kakaba katagoranye.

Ati “Umwari n’umutegarugori ucyitinya akumva ko adashobora gukora akazi ko gutwara ibikamyo byambukiranya imipaka, natinyuke ntabwo bigoranye namubwira ko ari akazi nk’akandi, icyangombwa ni uko ubikora ubikunze birakunda nta kintu kigoye kirimo.”

Akora urugendo rw'ibilometero 1700, avana ibicuruzwa ku cyambu cya Dar es Salaam akabijyana i Kigali
Dushimirimana akazi akora agafatanya no kwita ku muryango kandi neza
Dushimirimana yavuze ko abagore n'abakobwa bitinya bakumva ko batashobora akazi akora, bakwiye kureka iyo myumvire kuko nta kigoranye kirimo