Rwego Ngarambe, ni umwe mu bamaze muri Guverinoma y’u Rwanda igihe kitari kinini kuko ari umwaka n’amezi abiri ndetse ari muri bake mu rubyiruko rwahawemo inshingano nk’izo.
Uyu mugabo ufite umugore n’umwana umwe yavukiye i Kigali ku Kimihurura hafi y’ishuri ryisumbuye rya IFAK Kimihurura mu Ukwakira 1994.
Mu Kinyarwanda cy’umwimerere, kitavanzemo indimi z’amahanga nk’uko bamwe mu bayobozi bakunda kubikora, Minisitiri Rwego avuga ko aterwa ishema no kuvuga neza ururimi rwe kavukire, nubwo anazi n’izindi ndimi.
Yavukiye mu muryango w’ababyeyi barimo umwe wari umwarimu, undi akora mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko kuva mu bwana bwe siporo yari ibintu bye cyane.
Ati “Nakuriye mu Rwanda mpigira amashuri yanjye menshi. Nkunda siporo n’indi myidagaduro itandukanye ariko nkurikirana n’ibindi bibera hirya no hino ku Isi. Urugendo rwanjye ni urw’Umunyarwanda usanzwe wahawe amahirwe akayabyaza umusaruro. […] Siporo nayikunze cyane kuva kera numvaga nzaba umuganga uvura abakinnyi ariko ntibyankundiye. Naje kwinjira mu mategeko ariko nshaka n’uburyo byangeza muri siporo.”
Minisports yabanje kuyikoramo ‘stage’
Minisitiri Rwego yavuze ko mu 2020 yakoze imenyerezamwuga (stage) muri Minisports, ndetse ahamya ko atari ahantu yari yishimiye kuba yakorera, ariko uyu munsi akaba ari umwe mu bahafatira ibyemezo bikomeye.
Ati “Nigeze kuhakora ibyo bita ‘stage’ mu 2020, sinahakunze mpava ndahiriye ko ntazigera mpakora. Numvaga mpanze kuko nabonaga ibintu bigenda buhoro. Uyu munsi ndahari ni ikizamini nahawe kugira ngo dukomeze kubakira ku byakozwe turebe uko ibintu byagenda neza. Mu 2023 nagaruwe muri Minisports nyobora Ishami rishinzwe Iterambere rya Siporo.”
Izo nshingano yazikoze kugeza mu Ukwakira 2024 ubwo yahabwaga inshingano afite uyu munsi, ndetse ahamya ko arajwe inshinga no kugaragaza impinduka nziza muri siporo y’u Rwanda.
Avuga ko yakuze atiteze ko azaba Umunyamabanga wa Leta, ndetse ko yabonaga abantu barahariye imyanya ikomeye ntabitindeho kugeza ubwo yafataga ku ibendera ry’u Rwanda arahirira kuba umwe mu bagena icyerekezo cya Minisports.
Ibyo avuga ko ari byo byamwinjije mu mwuka wo kumva ko afite inshingano zikomeye zo kuzamura siporo y’u Rwanda, iri mu byo na we yabonagamo ibitagenda, ahereye muri minisiteri iyishinzwe.
“Iyo Amavubi yatsinzwe mbabara kubarusha”
Minisitiri Rwego yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo ari kimwe mu byifashishijwe mu kongera kunga Abanyarwanda kugeza n’ubu, ariko ko mu kibuga intsinzi ari imwe mu nkingi zikomeye zituma abantu yishimirwa.
Yavuze ko Ikipe y’Igihugu Amavubi hari abayitakarije ikizere kubera kumara igihe kinini itarenga umutaru ngo ibone intsinzi, kandi ko ako gahinda akumva, ariko ko kubikemura ari urugendo rusaba ubufatanye.
Ati “Iyo Amavubi yatsinzwe ndababara kurusha mwe mwese, twe tuba twababaye mbere. Ariko siporo ni iyacu twese kuko tugomba gufatanya, buri wese akagira icyo akora ashoboye kugira ngo tubone intsinzi. Niba ufite ikibuga abana bato bashobora kwitorezamo gukina ariko ukagifunga, nta kintu uba udufashije. Bituma abana bamwe bigira mu biyobyabwenge kuko batabona aho bakorera siporo.”
Yongeyeho ko abanenga Minisports abumva, ariko ko na bo baticaye ubusa, bakora ibishoboka byose ngo siporo y’u Rwanda izamuke, harimo no gutoza abakiri bato umupira.
Ati “Tuzaruhuka ari uko tubahaye icyo tubagomba kugira ngo u Rwanda rugere aho rugomba kugera muri siporo. […] Ntabwo duharanira gusa ko u Rwanda rugera muri CAN, ahubwo tugomba guharanira ko ruhorayo rugatsinda ndetse rukagera ku mikino ine ya nyuma mu Gikombe cy’Isi. Hari abataye icyizere ariko sindi muri bo. Sinavuga ngo ni mu myaka ingahe ariko ibyo tugomba gukora ntituzaruhuka bitagezweho.”
Minisitiri Rwego yavuze ko kuvuka nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikomere byayo bikiri bibisi, byatumye yumva uburemere bw’ayo mateka nubwo atayakuriyemo, bituma yumva igisobanuro cy’ubudaheranwa ku bakiri bato.
Ati “Abatubanjirije barimo ababyeyi bacu baciye mu mateka akomeye kandi ashariye. Ubudaheranwa bagize ni bwo bwatumye turi aho tugeze uyu munsi. Ubudaheranwa uyu munsi si uguharanira kubaho gusa, ahubwo ni ugutegura ahazaza h’u Rwanda mu myaka 500 cyangwa 1.000 iri imbere.”






Loading comments...
Tanga igitekerezo