Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko iri zamuka ry’ibiciro mu mijyi ryagabanutseho gato ugereranyije na Mata 2026, ubwo ryari ku gipimo cya 13%. Nubwo bimeze bityo, igipimo cya 12,9% kiracyerekana ko ibiciro bikiri hejuru cyane ku masoko.
NISR ivuga ko izamuka ry’ibiciro muri Gicurasi 2026 ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi bizamukaho 16,1%, mu gihe ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 19,4%.
Ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi ni byo byarazamutse cyane, ku kigero cya 71,6%, mu gihe iby’ubwikorezi byiyongereyeho 24,5%. Ibiciro by’amafunguro n’icumbi byo byazamutseho 16,6%.
Ugereranyije Gicurasi 2026 na Mata 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,9%, ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 1,1%.
Ku rwego rw’igihugu, ibiciro bikomatanyije mu mijyi no mu byaro byiyongereyeho 12,3% ugereranyije na Gicurasi 2025, bivuye kuri 11,5% byari byagaragaye muri Mata 2026.
Ibi bigaragaza ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, haba mu mijyi no mu byaro.






Loading comments...
Tanga igitekerezo