Ikindi kandi ni uko ku nshuro ya mbere, ibiciro byavuguruwe nyuma y’ibyumweru bibiri. Ubusanzwe byajyaga bivugururwa buri mezi abiri, ariko mu ntangiriro za Mata byavuguruwe bimaze ukwezi, ubu bigeze ku byumweru bibiri.
Ubusanzwe imibare ikoreshwa mu kugena ibiciro muri RURA, ikoze ku buryo ibiciro bishobora kuvugururwa na buri munsi bitewe n’imiterere y’isoko n’ingaruka zabyo.
Imvano muzi y’izamuka ry’ibiciro ikubagahu
Lisansi igera mu Rwanda ikurwa ku byambu byo muri Tanzania i Dar es Salaam na Mombasa muri Kenya. Kugira ngo igere muri ibyo bihugu, iba yaturutse ahandi.
Kugeza ubu, 27% ya lisansi yinjira mu karere ni yo inyura mu muhora wa Hormuz. Indi ituruka mu Buhinde no muri Arabie Saoudite ariko inyuze mu yindi nzira iri hafi ya Yemen. Iyo ni umuhora wa Bab el-Mandeb.
Kubera ibibazo by’intambara ya Iran na Amerika byatumye umuhora wa Hormuz ufungwa, hari ubwato bwinshi bwahezeyo. Ibyo byatumye lisansi yavaga muri ibyo bice ijya muri Tanzania na Kenya, itahagera hanyuma ibi bihugu bishaka ubundi buryo byakwihutisha ituruka ahandi. Uko kwihutisha ituruka ahandi byatumye n’igiciro kizamuka.
Ikindi muri Kenya na Tanzania, bahindura ibiciro bya lisansi na mazutu buri kwezi. Ubu lisansi muri Kenya iri kugura 2.342 Frw mu gihe mazutu yo iri kuri 2.341 Frw.
Mbere y’uko u Rwanda ruhindura ibiciro, ibyarwo byari hasi ku buryo nk’amakamyo akura imizigo mu mahanga yashoboraga kugera mu Rwanda, akaba ari ho anywesha kuko ibiciro biri hasi ugereranyije n’aho aturutse. Ibyo byatumye ibiciro bivugururwa kugira ngo bijyane n’ahandi kuko n’ubundi inyungu zari ku bandi kurusha ku Rwanda.
Abafite ibigega bongeje ibiciro ku buryo ndengakamere.
Mu Rwanda iyo ibiciro bibarwa, hagenderwa ku bantu batumiza ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, amavuta yabo akaza mu bwato mu karere. Abo bantu bafite nibura hafi 60% byo guhaza isoko ry’u Rwanda.
Abandi 40% basigaye, bo barangura muri Tanzania na Kenya ku bandi, bakumvikana ibiciro, bagashyira mu ikamyo bakageza mu Rwanda ibicuruzwa. Kubera ko ibiciro byazamutse hamwe n’andi makuru yiganjemo rimwe na rimwe natuma ibintu ku isoko bihinduka, ba bantu 40% iyo bagiye kurangura barahendwa.
Mu yandi magambo, umuntu ufite ububiko, aba avuga ati nubwo ntagurisha ubu, nzayigurisha mu cyumweru gitaha kandi nzunguka. Abo bantu rero bafite ibigega nko muri Tanzania, bazamuye igiciro cyane mu buryo ndengakamere bituma ba bandi 40% bajyanaga amakamyo kurangura, baramutse babaranguriye, batabasha gucuruza ku isoko.
Bivuze ko uramutse wirengagije abo muri 40% ntihagire ikintu ukora, ba bandi 60% bazakomeza bageze ibikomoka kuri peteroli ku isoko ariko bagere ahantu bashirirwa ku buryo u Rwanda rwakwisanga rwashiriwe.
Icyo ni cyo cyatumye u Rwanda rutanguranwa, kugira ngo ba bantu babashe kujya kurangura, babashe gucuruza ku giciro gishoboka. Ubusanzwe iyo ikamyo ivuye muri Tanzania kugira ngo agere mu Rwanda, bisaba nibura iminsi itanu.
Leta yigomwe byinshi kuri mazutu
Itangazo rya RURA rigena ibiciro bishya rivuga ko “igiciro cya mazutu nticyahindutse, mu rwego rwo gukomeza kunganira ingendo rusange z'abantu n'ubwikorezi bw'ibintu, ndetse n'ibikorwa by'ubukungu muri rusange.”
Ibi ni ingenzi cyane kuko izamuka ry’ibiciro bya mazutu ryatuma ubuzima bw’abaturarwanda burushaho guhenda mu nguni zose. Byaba bivuze ko ingendo ziri buhende, ibiciro by’ibicuruzwa byinshi bigatumbagira cyane.
Ibyo bisobanuye ko kugira ngo bitazamuka, leta igomba kuba yigomye imisoro, ndetse ukoze isesengura ry’uko ibintu bimeze, ntabwo ayo mafaranga ashobora kuba munsi ya 700 Frw kuri litiro cyangwa se 800 Frw. Bivuze ko iyo bidakorwa gutyo nibura igiciro cya mazutu cyari kuba kigeze hejuru ya 3.000 Frw.
Mu gihe ibintu byakomeza gutya, nibura mu kwezi kwa Gatanu, lisansi mu Rwanda izaba yamaze kuzamuka ku buryo budasanzwe iri hejuru nibura ya 3.200 Frw.
Ku isoko mpuzamahanga muri iki gihe, akagunguru ka lisansi mu bihugu bimwe na bimwe kari kugura hagati y’amadolari 98,5 na 113$.
Ku wa Kane Werurwe ku isoko mpuzamahanga akangunguru ka lisansi idatunganyije kaguraga 74,6$. Tariki ya 19 Werurwe, kageze ku madolari 97$ ndetse ku wa 13 Werurwe kari kageze kuri 98,7$. Mu ntangiriro za Mata, kari kageze ku 108$.






Loading comments...
Tanga igitekerezo