Abahembwe bagize uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi binyuze mu gukoresha no kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 27 Gashyantare 2026 ku Ruganda rwa RFC ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Bugesera.
Ni igikorwa ngarukamwaka gikorwa binyuze muri gahunda yiswe ‘Agrodealer Champion Program: ACP’, igamije gushimira no guteza imbere abahinzi n’ abacuruzi b’inyongeramusaruro b’indashyikirwa mu kugeza ifumbire ku bahinzi hirya no hino mu gihugu, aho usanga bagira uruhare mu kongera umusaruro mu Rwanda.
Rwanda Fertilizer Company Ltd yahembye abantu 27 bari mu byiciro bitandukanye birimo abamenyekanishije ifumbire y’uru ruganda, abayicuruje cyane n’abahinzi bahize abandi, byose bigamije gukomeza ubufatanye n’imikoranire myiza hagati yayo n’ abafatanyabikorwa.
Ibihembo byatanzwe bigamije kuzamurira abatsinze ubushobozi aho bahawe moto z’ubwikorezi zizwi nka lifan, mudasobwa, telefone, ndetse n’amafaranga byose byitezweho guteza imbere imbere ibyo bakora no kunoza imikorere y’ akazi kabo ka buri munsi.
Umuyobozi Mukuru wa RFC, Anass Khanchoufi, yavuze ko icyo bashyira imbere atari gucuruza gusa ahubwo ari guteza imbere abahinzi na ba Agro-dealers bakorana nabo.
Ati “Uyu munsi twahuje abafatanyabikirwa bacu, abahinzi na ba agro-dealers mu cyiciro cya kabiri cya gahunda ya ACP. Iyi gahunda ntigendereye gutanga ibihembo gusa ahubwo ni n'uburyo bwo gushimira abahize abandi mu gushyira imbaraga n’ibishya bazana mu kongera ikoreshwa ry'ifumbire, urubyiruko rucuruza inyongeramusaruro ndetse n’abagore bahize abandi.”
Yavuze ko gahunda ya ACP ikomeje kandi bazakomeza gukorana no gukomeza umubano wabo n'abatsinze ndetse n'umuryango mugari w'abacuruzi b'inyongeramusaruro hamwe n'abahinzi aba bari bahagarariye
Ukunzituze Aliane wahawe ‘lifan’ yagaragaje ko igihembo yahawe kigiye kumufasha kunoza serivisi yatangaga.
Ati “Hari nk’abakiliya bazaga kugura ifumbire ugasanga babuze uko bayijyana cyangwa bisabye ko dushaka abantu bayikorera ariko ubu iyi moto izajya imfasha kugeza ifumbire aho umukiliya ari hose.”
Nsabimana Alphonse we yavuze ko gucuruza iyi fumbire bitabagora kuko abaturage bamaze kumenya ubwiza bwayo.
Ati “Abahinzi bamaze kumenya ko iyi fumbire yongera umusaruro mu buryo bufatika ku buryo basigaye bayigura ku bwinshi. Nka mbere ngicuruza izindi fumbire nashoboraga gucuruza toni 50 ku mwaka ariko aho ntangiye gucuruza iya Rwanda fertilizer Company zikubye inshuro eshatu”
RFC yashinzwe ku bufatanye n’Ikigo gitunganya ifumbire mvaruganda muri Maroc, OCP Africa na Leta y’u Rwanda binyuze mu bigo bya Agaciro Development Fund na APTC.
Ifite uruganda rugezweho rukora ifumbire ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera, rwatashywe ku mugaragaro mu Ukuboza 2023, rukagira ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 100 ku mwaka.












Loading comments...
Tanga igitekerezo