Ni imurikagurisha rizwi nka ‘International Food & Drink Event 2026: IFE’ rimurikirwamo ibiribwa n’ibinyobwa. Ryitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi mu mpera za Werurwe.

U Rwanda rwitabiriwe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga, amasoko mu Rwanda no gushaka andi y’ibyoherezwaga mu Burasirazuba bw’Isi, aho ikirere kimaze igihe gifunze kubera intambara iri kubera muri Iran

Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 30 Werurwe 2026, rikazasozwa ku ya 1 Mata 2026. Riri kubera ahazwi nka ExCeL London.

Ni igikorwa kigamije gufasha igihugu kugera ku ntego yo guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi no kugaragara ku ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gifite ubushobozi mu gutunganya ibiribwa no gushaka abakiliya b’ibikomoka mu Rwanda.

IFE ihuriza hamwe ababarizwa mu bihumbi bazobereye mu by’ubuhinzi bw’ibiribwa, ibinyobwa n’ubukerarugendo buri mwaka.

U Rwanda nk’igihugu gikomeje guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, rubonwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’iri murikagurisha mu kuzamura ibyoherezwa mu mahanga.

U Rwanda ruhanze amaso kuri IFE mu mu gihe mu Burasirazuba bwo Hagati ibintu bitameze neza kubera intambara ya Iran ikomeje kuzahaza Akarere, kandi rwari rufiteyo isoko rikomeye ry’ibikomoka ku buhinzi byoherezwagayo.

Kuba abahagarariye u Rwanda babona amasoko mashya mu Burayi byafasha mu kuziba icyuho cyashoboraga guterwa n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati.

Byitezwe ko IFE 2026 biteganyijwe ko izitabirwa n’abarenga 25.000.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku itariki 18 Ukuboza 2025 yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu mwaka wa 2025 byari bimaze kwinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 893,1$.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yateganyije ko ibibuzinjiza arenga miliyari 1$.

[email protected]