Ni urutonde rwakozwe n’Ikinyamakuru Time Magazine cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gisanzwe gitegura ahantu h’umwihariko harimo hoteli, restaurant ndetse n’ahandi abantu bashobora gusura buri mwaka bijyanye n’umwihariko haba harusha ahandi.

The Pinnacle Kigali hoteli yisanze kuri uru rutonde ruriho izindi hoteli zikomeye nka Songtsam Lodge Cizhong yo mu Bushinwa, Oberoi Rajgarh Palace Resort yo mu Buhinde, Hotel Plesnik yo muri Slovenia.

Izindi hoteli zo muri Afurika zaje kuri uru rutonde harimo Masiya’s Camp at Royal Malewane yo muri Afurika y’Epfo, andBeyond Suyian Lodge yo muri Kenya na Jnane Karwan yo muri Maroc.

The Pinnacle Kigali iri mu rwego rwa hoteli z’inyenyeri eshanu yatashywe ku mugaragaro muri Werurwe 2025. Ni iy’ikigo nyarwanda cy’ishoramari kizwi nka ‘Spelman Estates’ ari nacyo gifite inyubako y’ubucuruzi ya Silver Mall iherereye Sonatubes.

The Pinnacle Kigali ni inyubako ifite ubwiza bugaragarira buri wese. Yubatse ku musozi aho uba witaruye ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali, ku butaka bwa hegitari 3,2, ikaba ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8.500.

Iyi hoteli ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18, buri cyumba kikagira umwihariko ugitandukanya n’ikindi. Biri ku magorofa abiri, aho ku igorofa rya mbere hari ibyumba bine mu gihe hejuru yaryo hari ibindi byumba bitanu.

Buri cyumba kiba gifite igitanda kinini ‘King-sized’ ariko gishobora no guhindurwa, hagashyirwamo bibiri bitandukanye ‘Twin-sized’.

Muri The Pinnacle Kigali haboneka indyo z’ubwoko butandukanye kuva ku izwi nka Teppanyaki yo mu Buyapani, indyo ziboneka mu bihugu bikikije Inyanja ya Méditerranée, indyo gakondo za Afurika na Aziya, pizza zikorerwa mu ifuru y’ibumba n’indyo z’i Burayi.

Ibijyanye n’ibyo kunywa haboneka imivinyo ikunzwe cyane iyengerwa muri Afurika y’Epfo, iy’i Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, iyo mu bihugu byo muri Océanie n’ahandi.

Muri The Pinnacle Kigali ushobora gufatira amafunguro n’icyo kunywa mo imbere ndetse no hanze nko ku mpande za piscine cyangwa ku gasongero kayo aho uba witegeye ubwiza butatse Kicukiro na Kigali muri rusange.

The Pinnacle Kigali ifite kandi umwanya wahariwe kwakira inama no gukoreramo akazi gasanzwe. Uyu mwanya ugizwe n’icyumba kinini cyitwa Umurage gishobora kwakira abantu 16 icyarimwe, n’ibindi bibiri bya Inyenyeri na Amahoro byakira abantu umunani buri kimwe.

Ubwiza bwa The Pinnacle Kigali bwatumye ishyirwa mu hantu nyaburanga 100 heza ho gusohokera 2026
The Pinnacle Kigali ni imwe muri hoteli z'ubwiza bwihariye mu Rwanda
The Pinnacle Kigali ifite Piscine yisanzuye ku bifuza gukora siporo yo koga