Igihembo cyahawe u Rwanda rwari rwitabiriye bwa mbere iri murikabikorwa cyiswe âFirst and Best Appearance Awardâ gihabwa igihugu cyahize ibindi byitabiriye bwa mbere mu gutegura neza ibyo bimurika no kugira âstandâ nziza. Iri murika ryabereye muri Turikiya ku va ku wa 5-7 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Istanbul.
Ni mu imurika mpuzamahanga ryâubukerarugendo nâingendo mu bice byo mu Burasirazuba bwâInyanja ya MĂ©diterranĂ©e (EMITT).
U Rwanda rwari ruhagarariwe nâUrwego rwâIgihugu rwâIterambere (RDB), Ishami ryâUbukerarugendo mu Rugaga rwâAbikorera mu Rwanda na Ambasade yâu Rwanda muri Turukiya.
Izo nzego zose zafatanyije kwerekana ibyiza nyaburanga u Rwanda rufite byakorerwamo ubukerarugendo ku ruhando rwâigice cyâUburazuba bwâInyanja ya MĂ©diterranĂ©e nka kimwe mu bice byâIsi bifite ubukerarugendo buri gutera imbere cyane.
Iki gihembo cyashingiye ku buryo u Rwanda rwagaragaje ubukerarugendo bwarwo neza kandi burimo guhanga ibishya kandi buteguye neza; ibishimangira ko ruri kuba ahantu heza ho gusura no gukorera ishoramari.
Mu byo u Rwanda rwamuritse harimo ingagi zo mu misozi, izindi nyamaswa zisurwa, urusobe rwâibidukikije nyaburanga, ahantu hajyanye nâigihe hakoreshwa mu nama nâibindi bikorwa byakira abantu benshi.
Byâumwihariko uburyo âstandâ yâu Rwanda yari iteguye neza biri mu byakururiye cyane abakerarugendo, abashoramari, nâitangazamakuru mpuzamahanga.
Abari bahagarariye u Rwanda bavuze ko kwegukana igihembo ari umusaruro wâimyaka myinshi yo gutegura, gushora imari mu bukerarugendo, no kuzamura ireme rya serivisi.
Umwe mu bari bahagarariye u Rwanda yagize ati âIri tsinda twazanye ryerekanye ko u Rwanda rwiyemeje kuba ahantu habereye ubukerarugendo kandi hashobora gahatana ku isoko mpuzamahanga.â
EMITT imurikabikorwa ryâubukerarugendo rinini ku isi, aho rihuza abatekinisiye nâinzobere mu byâubukerarugendo baturutse i Burayi, Aziya no mu bihugu byâAbarabu.
Kuba u Rwanda rwararyitabiriye wabaye umwanya mwiza wo gufasha Igihugu gushaka imikoranire mishya, kugaragaza ubukerarugendo bwacyo no gukurura abakerarugendo nâabashoramari baturutse muri ibyo bice.
U Rwanda ruri kugenda rutera intambwe ifatika mu byâubukerarugendo, byâumwihariko bushingiye ku kwakira inama nâandi mahuriro yâabantu benshi, mu kurengera ibidukikije nâibindi byiza nyaburanga rufite muri rusange.
Ibi bikorwa binagira uruhare ku bukungu bwâIgihugu kuko Urwego rwâUbukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ mu 2024, bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije nâumwaka wabanje.
Byagizwemo uruhare byaragizwemo uruhare runini nâizamuka rya 27% ku musaruro wâubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse nâizamuka rya 11% ku ngendo zâindege.







Loading comments...
Tanga igitekerezo