Ni pariki izaba isanze izindi enye ari zo Pariki y’Igihugu y’Akagera, iy’Ibirunga, iya Nyungwe n’iya Gishwati-Mukura yiyongereyeho mu 2016.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yatangaje ko bari gufatanya na RDB kugira Igishanga cy’Urugezi gihinduke indi Pariki y’Igihugu.
Ati “Biri mu gishushanyo mbonera kandi bizakorwa vuba turateganya ko Urugezi rugirwa Pariki y’Igihugu. Turi kubikoranaho na RDB kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Urugezi ku bakunda gusura inyoni hari nyinshi zitaboneka ahandi hantu ku Isi.”
Guverineri Mugabowagahunde yongeyeho ko imwe mu mihanda igana k’Urugezi yatangiye gushyirwamo kaburimbo by’umwihariko uwa Kidaho-Butaro ku buryo mu gihe uwo mushinga uzaba arungiye kuhakorera ubukerarugendo bizaba byoroshye.
Iki gishanga kiri hagati y’Akarere ka Gicumbi na Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda cyagizwe icyanya gikomye mu 2017.
Kiri ku buso bwa hegitari zibarirwa muri 7.000 kikaba kiganjemo ibyatsi by’urufunzo n’urukangaga ndetse kizwiho cyane gusigasira inyoni z’imisambi zari zitangiye gukendera mu Rwanda.
Rusizana Joseph wigeze kuyobora Umurenge wa Miyove muri Gicumbi ukora ku Gishanga cy’Urugezi yabwiye RBA ko yaba ari amahirwe akomeye yo gusigasira amateka icyo gishanga kigizwe Pariki y’Igihugu.
Ati “Harimo ubwoko bwinshi bw’ibiti bya gakondo bitigeze bicika. Ni ibiti Abanyarwanda bakwigiraho kumenya amateka y’ibiti byariho kera batakibona. Hari n’ubwoko bwinshi bw’inyoni zitakiba ahandi mu gihugu dushobora gusanga hano. Harimo n’inyamaswa ntoya n’inzobe, inzoka n’ibindi biba mu bishanga.”
Igice Urugezi ruherereyemo RDB ikigaragaza nk’ahantu haba habereye ishoramari ry’ubukerarugendo kuko hasanzwe hegereye ibindi bice bisurwa nk’imisezero y’abami n’isantere ya Rukomo mu Karere ka Gicumbi n’ibindi.
Igishanga cy’Urugezi, igice kinini cyacyo kiri ku Karere ka Burera kuko gikora ku Mirenge ya Gatebe, Kivuye, Butaro, Rusarabuye, Rwerere na Ruhunde naho Gicumbi ikigiraho imirenge ibiri gusa ya Miyove na Nyankenke.
Icyo gishanga kandi ni cyo kivamo amazi agaburira ibiyaga bya Burera na Ruhondo.
Igishanga cy’Urugezi by’umwihariko, kuva mu 2017 umubare w’imisambi ikibirizamo wariyongereye cyane iva kuri 71 mu 2017 igera kuri 351 muri Kanama 2025.






Loading comments...
Tanga igitekerezo