Imibare yashyizwe hanze n’ikigo African Parks gicunga iyi pariki igaragaza ko mu bantu 59.538 bayisuye, abagera kuri 51.769 bishyuye, bangana n’izamuka rya 8%, ugereranyije n’umwaka wa 2024. Muri aba, Abanyarwanda bari 47%, abanyamahanga ari 47%, naho abanyamahanga batuye mu Rwanda ari 6%.

Amafaranga Pariki y’Igihugu y’Akagera yinjije mu 2025, ugereranyije n’umwaka wa 2024, yo yiyongereyeho 5,4%, agera kuri miliyoni 5,06$. Ibi byatumye ibasha kwiyishyurira amafaranga ikoresha buri munsi, ukuyemo ajyanye no kongera igishoro ndetse n’agenda mu bikorwaremezo bitandukanye.

Kugeza ubu amafaranga ibasha kwiyishyurira ni ajyanye no guhemba abakozi, akoreshwa muri gahunda zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gucunga pariki ndetse n’indi mishinga y’iterambere.

Kugeza ubu Pariki y’Akagera ni yo ya mbere mu zicungwa na African Parks igeze ku rwego rwo kwinjiza amafaranga abasha kuyibeshaho.

African Parks yavuze ko kandi bishimira uburyo Pariki y’Akagera yashyizwe ku rutonde rw’ahantu 25 ha mbere ku Isi hakwiriye gusurwa mu 2026, ibi bikaba byarakozwe n’igitangazamakuru cya National Geographic, aho bavuga ko ari intambwe ikomeye mu bukerarugendo bw’u Rwanda.

Ikindi gikomeye iyi pariki yagezeho ni uko muri Kamena 2025 yakiriye inkura z’umweru 70 zivuye muri Afurika. Ni muri gahunda yo kubungabunga izi nyamaswa zishobora kuzimira.

Inkura zongeye kujyanwa muri Pariki y’Akagera mu 2021, kugeza ubu ubuyobozi bwayo buvuga ko zikomeje kororoka.

Bamwe mu basuye Pariki y'Igihugu y'Akagera bitegereza imparage

Pariki y’Akagera ibamo inyamaswa nyinshi zikundwa na ba mukerarugendo

Usuye Pariki y’Akagera asanganirwa n’inyamaswa zirenga 11.300. Muri zo intare zikaba 60.

Habarizwa kandi inzovu 142, imbogo 4000, ingwe ziri hagati ya 80 na 100 n’inkura 145, na ho twiga zikaba 115.

Ni pariki ifite amoko y’inyoni agera kuri 500. Ni yo pariki ifite amoko y’inyoni menshi mu Rwanda kuko Pariki ya Nyungwe ifite amoko y’inyoni 300, Gishwati n’iy’Ibirunga zikabarirwa munsi y’uwo mubare. Habarizwamo kandi amoko y’ibinyugunyugu 179.

Usura Pariki y’Akagera ashimishwa no kubona imparage zigera ku 2000 zikina, impara zigera ku 1500 n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150. Habarizwa imvubu ziri hagati ya 1500 na 1800, inyemera zirenga 1000 n’indonyi zirenga 1000.

Yungutse hoteli nshya

Mu Ukuboza 2025 Ikigo Wilderness gisanzwe gikora ishoramari mu bijyanye n’ubukerarugendo cyatangaje hoteli yo ku rwego rwo hejuru yari iri kubakwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera izwi nka Wilderness Magashi Peninsula, yuzuye.

Wilderness Magashi Peninsula yubatswe ku mwigimbakirwa w’Ikiyaga cya Rwanyakazinga, giherereye mu Majyaruguru ya Pariki y’Akagera.

Ni igice kizwi cyane kubera kibonekamo inyamaswa nyinshi nk’ingwe, imvubu, ingona, intare, isha, imbogo nyinshi zikunze kuba zigikikije ndetse kikaba ahantu heza h’inyoni nka shoebill, fishing eagle n’izindi nyinshi.

Ni hoteli nto yateguwe kwakira abashyitsi bagera ku munani gusa. Ifite ahantu ho gusangirira no kuruhukira, gym, n’inzu yihariye (Villa) ifite ibitanda bine, ndetse n’ibyumba bibiri byiza by’abashyitsi.

Ni iya kabiri yubatswe muri aka gace nyuma y’indi yubatswe mu 2019 izwi nka Magashi Camp, byose bigamije kubungabunga ibidukikije kwakira ba mukerarugendo n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera buvuga ko “iyi hoteli nshya ari indi ntambwe ikomeye mu iterambere ry’Akagera, izongerera pariki imbaraga mu rugendo irimo rwo kwihaza, ndetse inatange umusanzu muri gahunda y’u Rwanda yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije.”

Pariki y’Akagera ifite ubuso burenga kilometerokare 1200, ikaba ikora ku turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera kubaka iyi pariki yari yarayogojwe na ba rushimusi birirwaga bahiga inyamaswa, zimwe zarazimye.

Mu 2025 Pariki y'Igihugu y'Akagera yasuwe n'abarenga gato ibihumbi 59
Intare zikomeje kororoka ku bwinshi kuva zasubizwa muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Imbogo iri mu nyamaswa zizwi nka 'Big five' zikundwa cyane na ba mukerarugendo
Imvubu ziri mu nyamaswa ziba mu mazi zikurura ba mukerarugendo
Inzovu ziboneka muri iyi pariki ku bwinshi
Inzovu ziri mu nyamaswa zimaze igihe muri Pariki y'Igihugu y'Akagera
Wilderness Magashi Peninsula iri muri hoteli zigezweho ziri muri iyi pariki
Iyo uri muri iyi hoteli nshya, uba witegeye ikiyaga cya Rwanyakazinga
Ababishaka bashobora no gutemberezwa mu bwato igihe basuye iyi pariki