Intambara ya Amerika, Israel na Iran imaze ibyumweru bitatu itangiye yagize ingaruka ku bukungu bw’Isi yose kuko yafunze umuhora wa Hormuz unyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi.

Ibi byatumye akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kiyongereyeho hejuru ya 43% by’ayo kaguraga kuko ubu karenze 108$.

Ibicuruzwa byinshi kandi u Rwanda rutumiza mu mahanga birimo ibiva mu Bushinwa, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Gusa ibikomoka kuri peteroli byinjira mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bingana na 27%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 19 Werurwe 2026, yavuze ko mu myaka itanu ishize habayeho ibibazo byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihenda cyane ariko Leta igahitamo kunganira urwo rwego.

Yashimangiye ko u Rwanda rufite ububiko buhagije bw’ibikomoka kuri peteroli bushobora gukoreshwa mu gihe ibyinjira mu Rwanda byaba bitabasha kugera mu gihugu haba hakoreshwa ibiri mu bubiko.

Ati “Twabizeza ko bihagije kubera ko hari n’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buhoraho kugira ngo hagize ikibazo gituma ibikomoka kuri peteroli bitagera mu gihugu ubwo bubiko bube bwakoreshwa ku buryo abantu cyangwa se n’ibigo by’abikorera cyane cyane mu rwego rw’ubwikorezi hatageramo ingaruka […] n’igihe biri ngombwa nk’uko mu mwaka wa 2022 na 2023 Guverinoma y’u Rwanda yatangaga nkunganire kugira ngo igiciro cya lisansi cyangwa mazutu kitiyongera cyane.”

“Izo ni zimwe mu ngamba Leta yiteguye gushyira mu bikorwa kugira ngo ubukungu bwacu budahungabana, hataba n’ingaruka haba ku bikorera n’Abanyarwanda muri rusange.”

BNR yemeza ko muri uyu mwaka izakomeza gukora ibishoboka ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko ube uri hagati ya 2% na 8%.

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bivugurwa buri mezi abiri. Ibiheruka byashyizweho ku wa 4 Werurwe 2026, byagennye ko litiro ya lisansi igura 1.989 Frw mu gihe iya mazutu igura 1.948 Frw. Bitegerejwe ko muri Gicurasi ari bwo ibiciro bizongera kuvugururwa.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko mu gihe babona ari ngombwa bagira inama Leta igatanga nkunganire ku bicuruzwa bigiye guhenda cyane