Ibyo byanya by’inganda biri mu ngeri ebyiri harimo ibyitwa ‘Special Economic Zones’ birimo inganda nini cyane ndetse n’ibindi byitwa ‘Industrial Parks’ birimo inganda nto n’iziciriritse.
Mu micungire yabyo RDB icunga ‘Special Economic Zone’ harimo iya Kigali n’iya Bugesera, mu gihe ibindi icyenda biri muri ‘Industrial Parks’ byiganjemo ibyo mu ntara bicungwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri RDB, Umurungi Michelle, aherutse kubwira Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari ko muri ibyo byanya bibiri biri mu maboko yayo, icya Bugesera nubwo ari cyo kimaze igihe gito ariko imicungire gifite ari yo yihutishije imikorere yacyo.
Iyo micungire yavuze ko ishingiye ku kuba hari umushoramari icyo cyanya cyahawe noneho agenda ashyiramo ibikorwaremezo bakeneye bituma imirimo ibasha kwihuta.
Ni mu gihe ubundi biteganyijwe ko Leta iyo ishyizeho ibyanya by’inganda yishyura abaturage bari babituyemo bakimuka igashyiramo n’ibikorwaremezo noneho abanyenganda bakazaza ikabagurisha aho bubaka. Iyi mikorere yagiye izitirwa n’ingengo y’imari idahagije.
Ibyo bituma Leta hamwe ishyiraho ibyo byanya noneho abanyenganda bakaba ari bo biganirira na ba nyir’ubutaka ndetse bagategereza ko ibikorwaremezo bigeramo byose bamwe bagakora bitarajyamo abandi bagakomeza gutegereza bikadindiza ishoramari kandi aho bakabaye bakorera hahari.
Umurungi yavuze ko ubu icyanya cy’inganda cy’i Masoro umushoramari cyari cyarahawe witwa ‘Kigali Economic Zone’ atashoboye gushyira mu bikorwa icyo Leta yari imutegerejeho neza nk’uko ku cya Bugesera bimeze, none ubu hashize imyaka ibiri inshingano yari afite zigiye mu maboko ya RDB.
Ati “Byagaragaye ko imiterere y’amwe mu masezerano ya mbere n’imicungire itanoze byatumye kubungabunga no gusana ibikorwaremezo byakorwaga na ‘Kigali Economic Zone’ yahacungaga bitagenda uko bikwiye, bigira ingaruka kuri Leta no ku mikorere y’icyanya muri rusange. Guverinoma yahagaritse urwo ruhushya muri Mutarama 2024, RDB iba ifashe inshingano zo kugenzura no gukurikirana imicungire yacyo by’agateganyo.”
Nubwo izo nshingano RDB yabaye izifashe ikora iby’ibanze bikenewe cyane ariko harimo imirimo irimo nko kongeramo ibikorwaremezo itegereje ko habanza kuboneka undi mushoramari.
Ibyo byiyongeraho ko no mu byanya bicungwa na MINICOM ibikorwaremezo bikiri bike ndetse no kwimura abakibituyemo bizitirwa n’ingengo y’imari itaboneka uko ikenewe.
Umurungi yagaragaje ko ibyo byakemurwa no kugira urwego rushinzwe gucunga ibyo byanya byose bikagira umurongo umwe ukemura ibyo bibazo kuko ubu ibiri mu maboko yayo bidashobora gucungwa nk’ibyo muri MINICOM kandi ari byo bigaragaza umusaruro.
Ati “Umushoramari araza akagura ubwo butaka ariko bugasa n’aho ari Leta ibuguze kuko tuba tugomba gukorana noneho tukimura abantu ku bw’inyungu rusange. Ni ko byakozwe mu Cyanya cy’i Bugesera kandi mu gihe kitarenze umwaka n’igice yari yamaze gushyiramo imihanda n’amazi n’ibindi ubu harimo inganda 13.”
“Twe nka RDB mu by’ukuri ubwo buryo tubukoresheje n’ahandi mu byanya by’inganda bwatanga umusaruro kuko byakorohereza Leta ku byo kutabona ingengo y’imari ihagije. Rwiyemezamirimo twajya dukomeza gukorana ahakenewe ubufatanye tukabikora kugira ngo akore yunguka ariko icyanya gicungwe neza.”
Yakomeje agaragaza ko ibyo byashoboka hagize urwego rwa Leta rushinzwe gucunga ibyanya by’inganda noneho rukajya runagena ubwo buryo busa bikoranamo n’abashoramari.
Ati “Turifuza ko ibyanya byose by’inganda byakwitwa ‘Industrial Land Bank’ mu buryo bumwe yaba ‘Special Economic Zones’ na ‘Industrial Parks’ zose haba urwego rumwe rwa Leta rubikurikirana noneho rukajya rushaka abafatanyabikorwa bikorera. Uko bimeze ubu usanga MINICOM ifite ibyanya iri gushaka ko byuzura na twe ku ruhande tukaba turi gushaka abo dusinyana amasezerano.”
Perezida w’Ishami ry’Abanyenganda muri PSF, Nsanza Josiane, yagaragaje ko hakiri imbogamizi ku byanya byinshi bitarageramo imihanda n’ibindi ku buryo asanga Leta gushyiraho urwego rumwe rufite ubunyamwuga rushinzwe gucunga ibyanya by’inganda ndetse atanga urugero muri Maroc aho ibyinshi bicungwa n’abikorera bafitanye amasezerano na Leta.
Mu Rwanda hari ibyanya by’inganda 11 ndetse u Rwanda rubihaze amaso ngo bizarufashe muri gahunda ya Guverinoma iteganya ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri mu gaciro rikava kuri miliyari 2,2$ bingana na 15,9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu rikagera kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5% mu 2029.
RDB igaragaza ko ibyanya by’inganda icunga ari ishoramari rimaze kuzamura ubukungu bw’Igihugu aho icya Bugesera n’icya Kigali bikoreramo inganda zirenga 230 ndetse ba nyirazo ni abashoramari b’Abanyarwanda bagize ijanisha rya 53% mu gihe abandi 47% ari abanyamahanga.
Inganda zikorera mu cyanya cya Kigali zimaze guha akazi abarenga ibihumbi 20 mu gihe mu cyanya cy’inganda cya Bugesera kigikatangira habaruwe ishoramari ryemejwe ringana miliyoni 100 z’Amadolari.








Loading comments...
Tanga igitekerezo