Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'itegeko ryatanzwe na Perezida Donald Trump ryo kureka guhisha aya makuru, hagamijwe gushyira ukuri kose hanze ku bintu byakomeje kwibazwaho n'abatari bake bikanakorwaho filime zitagira ingano.
White House yavuze ko iyi ari intambwe itarigeze iterwa n’indi guverinoma iyo ariyo yose mu zabayeho muri Amerika ku bijyanye no gukorera mu mucyo.
Izi nyandiko zatangarijwe ku rubuga rushya rwatangijwe rugenewe gushyirwaho izi nyandiko z’ibanga.
Icyiciro cya mbere kigizwe n'inyandiko za 120, amashusho 28 n'amafoto 14, byavuye mu rwego rw'ubutasi rwa FBI, NASA, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'Amerika ndetse n’igisirikare cya Amerika.
Hanashyizwe hanze amashusho yafatiwe ku Kwezi mu butumwa bwa Apollo 17 yerekana ibi bintu bidasanzwe ku Isi yacu.
Aya makuru agaragaza ko ibyo bintu biguruka bitazwi inkomoko yabyo bitabonetse muri Amerika gusa, kuko byagaragaye no mu kirere cy'u Buyapani aho byari bifite ishusho nk'iy'umupira w’amaguru.
Byagaragaye kandi mu Bugereki, mu Burasirazuba bwo Hagati, no muri Afurika.
Impamvu nyamukuru yatumye igisirikare gishyira aya mabanga hanze, ni uko kugeza n'ubu Amerika yananiwe kumenya neza ibyo bintu ibyo ari byo, inkomoko yabyo n’icyo bisobanuye.
Inyandiko zashyizwe hanze nta makuru ahagije cyangwa amashusho acyeye abahanga ba Amerika bafite yatuma bemeza inkomoko yabyo.
Iki gihugu cyizeye ko gushyira aya makuru ku mugaragaro bizatuma abahanga bigenga mu zindi nzego n'abaturage basanzwe, bazafatanye na cyo gusesengura aya mashusho n'inyandiko barebe ko bavumbura ukuri kwihishe inyuma yabyo.

Benshi bahise bibaza niba gushyira hanze aya mabanga bivuze ko Amerika yemeje ko hari ibivejuru cyangwa ibintu byo ku yindi mibumbe byasuye uwacu.
Igisubizo sinkizi! Icyo Amerika yemeje ni uko mu kirere cy'Isi hagiye hagaragara ibintu biguruka bifite ikoranabuhanga n'umuvuduko bidasanzwe, igisirikare kitarabasha gusobanura.
Kuba ibi bintu bitazwi ntibivuze ko ari ibivejuru, kuko bishobora no kuba ari ikoranabuhanga ry'ibindi bihugu by'ibihangange cyangwa ibindi bintu kamere abantu batarabasha kuvumbura no gusobanukirwa.
Izi nyandiko 162 ni intangiriro, kuko igisirikare cya Amerika cyatangaje ko hari inyandiko zibarirwa muri za miliyoni zigomba kubanza gusuzumwa mbere yo gushyirwa hanze.
Byemejwe ko ibindi byiciro by'amabanga nk'aya bizajya bishyirwa hanze uko iminsi ishira, kugeza igihe ibyo bintu byose bizwi n'igisirikare bishyiriwe ku mugaragaro ngo buri wese abimenye n’ufite ubushobozi bwo kubisesengura abikore.






Loading comments...
Tanga igitekerezo