Ubuso bw’Afurika ni bunini cyane ku buryo u Burusiya, u Buhinde ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byose byakwirwamo. Gusa ibi si byo ubona iyo urebye ku ikarita y’isi imaze imyaka irenga 450 ikoreshwa.
Muri Kamena 2025 habaye igisa nk’igitangaza, ubwo ku manywa y’ihangu mu kirere cy’Umujyi wa McDonough muri leta ya Georgia hagaragaye ibuye riturutse mu isanzure rimanuka ku Isi, rigendera ku muvuduko wo hejuru cyane ryaka n’umuriro.
Mu isanzure rigaragiye Izuba [système solaire], ku wa 1 Nyakanga 2025, ikoranabuhanga rya ATLAS rigizwe na telescope zitahura amabuye ashobora kugonga Isi, yabonye ikintu kitari gisanzwe, kigenda kidafite umurongo gikurikiza cyangwa ngo kigaragire imwe mu nyenyeri n’imibumbe iri ku Isi (orbit), cyiswe 3I/ATLAS.
Ibuye rinini cyane ryo mu cyiciro cya ‘Meteorites’ ryaturutse kuri Mars, ari na ryo rinini kurusha andi yose amaze kuboneka ku Isi, ryagurishijwe miliyoni 5,3 z’Amadolari ya Amerika muri cyamunara yateguwe na Sotheby’s i New York ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Hakomeje kugaragara impinduka mu byago by’uko ikibuye kinini cyagaraye mu isanzure cyiswe 2024 YR4 gishobora kugwa ku Isi mu 2032.
Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Isanzure [European Space Agency – ESA], cyagaragaje ko hari ibyago bingana na 2,2% ko ikibuye kinini cyane kiri mu isanzure (asteroid) kizagonga Isi ku wa 22 Ukuboza 2032.
Ku mugoroba wo ku wa 21 Mutarama 2025, ikirere kizaba gitandukanye n’uko kiba kimeze mu busanzwe, aho imibumbe itandatu ya Mars, Jupiter, Uranus, Neptune, Venus, na Saturn, izaba igaragara yegeranye imeze nk'iri ku murongo umwe, ibintu bidasanzwe bibaho.
Impaka zikomeje kuba ndende mu bashakashatsi bihebeye iby’Isanzure, ku ngingo y’uko igisobanuro cy’umubumbe cyahindurwa. Ni nyuma y’uko Pluto yahoze ifatwa nk’umubumbe wa cyenda ugaragiye Izuba nyuma igakurwa mu cyiciro cy’imibumbe, ariko n’ubundi igakomeza kwerekana ibimeyetso bitandukanye bituma ikemangwa ku cyiciro irimo.
Nyuma y’Izuba, Ukwezi ni ukwa kabiri mu biri mu Isanzure bigaragarira abari ku Isi cyane kubera umucyo wabyo. Gusa kuva mu myaka ibihumbi ishize, benshi bazi ko kugaragara mu masaha y’ijoro. Nyamara hari ubwo uzakubona mu masaha y’igicamunsi.
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje abaturage bo mu gice cy’Amajyaruguru y’Isi babonye ibyo bise ibitangaza aho ikirere cyaho cyagaragaye mu mabara atandukanye atari ubururu cyangwa umweru nk’uko gisazwe kigaragara.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubushyuhe nibukomeza kwiyongera ku muvuduko buriho, bizagera mu 2080 umwe mu bantu batatu babarizwa ku Isi aba mu gice gifite ubushyuhe bukabije.
Impinduka ziba umunsi ku munsi mu mibereho ya muntu, zikomeje kumutera guhangayika kuko magingo aya Isi ni wo mubumbe aho 100% ubuzima bushoboka.
Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw'imiterere y’Isi, bagaragaje ko hari undi mugabane mushya bise Zealandia wujuje ibisabwa kugira ngo wiyongere ku yindi yari isanzwe iriho.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zigiye kohereza kuri Mars icyogajuru cya mbere kizahaguruka ku Isi ku wa 14 Nyakanga 2020, mu butumwa bwahawe izina ryitwa “Hope” cyangwa se “Icyizere” mu Kinyarwanda.
Rimwe mu mabuye manini yabonetse ku Isi yahongotse ku kwezi – ripima ibiro 13.5 – ryashyizwe mu cyamunara aho ryahawe agaciro ka miliyoni 2.49 z’amadolari ya Amerika.
Abahanga mu ikoranababuhanga batangiye kwiga uburyo bushya bwakwifashishwa mu koroshya urugendo ruva ku Isi rugana kuri Mars.
Icyumweru gishize cyari gihuze ku bijyanye n’ibyogajuru byoherezwa mu isanzure. U Burayi, u Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya ndetse na Misiri byose byohereje ibyogajuru mu isanzure mu gihe cy’iminsi irindwi ishize.
Ikigendajuru (spaceplane) cyoherejwe n’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere cyo mu bwoko bwa X-37B, cyasoje umunsi wa 718 kiri mu isanzure, ruba urugendo rwa mbere rumaze igihe kirekire ugereranyije n’ibyakibanjirije, nubwo kugeza magingo aya ubutumwa kirimo bwagizwe ibanga.
Icyogajuru cy’u Bushinwa kiri kuzenguruka ukwezi cyafashe ifoto idasanzwe igaragaza neza uyu mubumbe, inyuma yawo hari ishusho nto igaragaza ukwezi.
Kenya yohereje icyogajuru cyayo cya mbere mu kirere, ihita yinjira mu bihugu bike bya Afurika bifite agahigo ko kuba bifite ibyogajuru mu isanzure.