Iki kigo cyatangaje ko mu rukerera rwo ku wa 06 Gicurasi 2026, hagati ya Saa 3:00 na 5:30, hagombaga kunyura kibonumwe mu kirere.
Ni ubutumwa bwakiriwe neza benshi, aho uwitwa VentureMinds kuri X yagize ati “Ntabwo njya mu kazi, ngomba kuyibona”, N’abandi benshi bagiye babaza ibibazo ubona ko bashimishijwe n’aya makuru.
Birumvikana, kuko izi kibonumwe [Eta Aquariids] zinyura mu kirere cy’Isi rimwe mu mwaka gusa.
Izi kibonumwe zatangiye kugaragara tariki ya 19 Mata, gusa inyinshi muri zo zikaba zari ziteganyijwe mu gitondo cyo ku wa 6 Gicurasi.
RSA yavuze ko izi kibonumwe zigaragara neza cyane mu gice cy'Amajyepfo y'Isi, bityo kuba u Rwanda ruherereye hafi ya koma y’Isi [Equator], bituma ruba hamwe mu hantu heza cyane ku Isi ho kuzirebera.
Kibonumwe ikomoka he?
'Meteor', cyangwa 'kibonumwe', ni ibisigazwa byo mu isanzure byaka urumuri rwinshi nyuma yo kwinjira mu kirere cyo ku Isi ku muvuduko mwinshi.
Iyo Isi inyuze mu gice kirimo ibisigazwa byinshi [umukungugu, amabuye n'urubura] byasizwe n’ibyo wagereranya n’ibinonko [comets], bikorera ingendo ndende mu isanzure bizenguruka Izuba; bimwe muri bya bisigazwa byinjira mu kirere cy’Isi.
Ibyinshi muri byo biba ari bito cyane.
Iyo ibi bisigazwa biri kumanuka ku Isi, kubera umuvuduko mwinshi akenshi birashya bikayonga. Biba bigendera ku muvuduko ushobora kugera kuri kilometero 66 mu isegonda.
Uko kuyonga iyo kubayeho, tubona ibishashi bigaragara akanya gato cyane ari byo twita ‘kibonumwe’. Iyo ari nyinshi byitwa ‘Meteor shower’.
Byitwa ‘meteorite’ iyo kibonumwe ishoboye kurangiza urugendo rwayo itayonze, ikagera ku butaka bwo ku Isi.
Izi kibonumwe zizwi nka ‘The Eta Aquariids’, ziterwa n'ibisigazwa byasizwe na ‘Halley’s Comet’ inyura mu isanzure ryacu nibura rimwe mu myaka 76.
Izi kibonumwe ni na zo zagaragaye mu kirere cy’u Rwanda. Birashoboka ko ibi bisigazwa byasizwe mu isanzure imyaka ibarirwa muri magana cyangwa ibihumbi ishize.
RSA yari yavuze ko mu rukerera kuri uyu wa Gatatu, Ukwezi kuza kuba kwaka cyane [kuzuye ku kigero cya 83%], bityo ko abantu bakwiye gushaka ahantu bikinga inyubako cyangwa ibiti birebire kugira ngo urumuri rw'Ukwezi rutabakingiriza, mu gihe bashaka kubona izi kibonumwe.
Nta 'telescope' cyangwa indebakure [binoculars] byari bikenewe. Amaso yawe yari ahagije ngo uzirebe. Byashobokaga ko mu isaha ubona kibonumwe ziri hagati ya 15 na 30. Hari kibonumwe waba wabonye?






Loading comments...
Tanga igitekerezo