Izi nzego zishinzwe gukumira iyicarubozo, zishyirwaho n’ibihugu biba byarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yerekeye kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa ibihano by’ubugome bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro (OPCAT) yo ku wa 18 Ukuboza 2002. U Rwanda rwayashyizeho umukono ku wa 3 Werurwe 2014.
Iyi nama izabera i Kigali ku wa 24-26 Kamena 2026, ikaba izahuza abahagarariye inzego z’ibihugu zishinzwe gukumira iyicarubozo, za komisiyo z’ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu, inzego z’ubutabera mu Rwanda, imiryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere n’imiryango itari iya leta, baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo.
Iyi nama igamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri Afurika, koroshya ihererekanyabumenyi no gusangira ubunararibonye, imikorere myiza mu gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa ibihano by’ubugome bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro bishobora gukorerwa ahafungirwa abantu.
Izibanda ku guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana bafunzwe kuko ni bo bakunze guhura n’ibibazo byihariye bibasaba guhabwa umwihariko mu kubarinda ibikorwa bishobora guhungabanya uburenganzira bwabo.
Iyi nama izaha abayitabiriye umwanya wo kuganira ku bibazo byihariye abagore n’abana bahura na byo ahafungirwa abantu, gusangira amasomo bakuye mu bikorwa bakoze bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bw’abagore n’abana bafunzwe no kurebera hamwe ingamba zinoze zo kurushaho guteza imbere no kurengera ubwo burenganzira.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Providence Umurungi ati “Iyi nama izahuza inzego zishinzwe gukumira iyicarubozo n’indi mikorere mibi ahantu hafungirwa abantu muri Afurika.”
Yavuze ko ari amahirwe akomeye yo guteza imbere ubufatanye no gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza ku bazitabira iyi nama.
Yavuze ko izaba ari n’urubuga rwo kunoza uburyo bwo kugenzura ahafungirwa abantu no gushimangira imbaraga zihuriweho mu gukumira iyicarubozo n’ubundi buryo bwo gufata nabi abantu bafunzwe muri Afurika, hubahirijwe amahame mpuzamahanga n’ayo mu karere agenga uburenganzira bw’abantu bafunzwe.
Kwakira iyi nama bishimangira ubushake bw’u Rwanda bwo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, kunoza uburyo bwo gukurikirana no kubazwa inshingano, ndetse no guteza imbere ibikorwa byo gukumira iyicarubozo n’ubundi buryo bwo gufata nabi abantu.
Biteganyijwe ko imyanzuro y’iyi nama izagira uruhare mu gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byo muri Afurika no gutanga inama zifatika zigamije kunoza uburyo bwo kurengera abagore n’abana bafunzwe.






Loading comments...
Tanga igitekerezo