Iyi baruwa yo ku wa 3 Mutarama 1996 yanditswe Janvier Gasana uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragazaga uburyo yari ashyigikiye Dr. Sosthène Munyemana wakoreye mu bitaro bya Butare, akaba n’umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Dr. Munyemana yahamijwe uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bice bya Butare, cyane cyane muri Segiteri ya Tumba. Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24, rugishimangira mu bujurire mu Ukwakira 2025.

Mu iburanisha ry’ubujurire bwa Dr. Rwamucyo ryabaye ku wa 22 Kamena 2026, umucamanza uyoboye uru rubanza yasomye igice cy’ibaruwa ya Gasana igaragaza uko umwuka wari umeze i Butare, amakuru afite kuri Dr. Munyemana n’ikiganiro yigeze kugirana na Dr. Rwamucyo.

Gasana yize ibijyanye n’ubuvuzi muri Amerika, aba umuyobozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije mu kigo gishinzwe ubuvuzi cyari gishamikiye kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, CUSP, kuva mu Ugushyingo 1984 kugeza muri Nyakanga 1988, anakora mu ishami ryacyo ry’isuku n’isukura.

Muri iyi baruwa, Gasana yagaragaje ko Rwamucyo yari umuyoboke w’ishyaka CDR ryari rigizwe n’abahezanguni b’Abahutu bari bafite intego yo kurwanya Abatutsi, kandi ko ijoro rimwe yigeze kumugaragariza ko ryagenderaga ku murongo mubi.

Gasana w’imyaka 70 yanditse ko Dr. Rwamucyo yari atewe ishema no kuba umurwanashyaka wa CDR, kandi ko yamubwiye ko iri shyaka ari ryo gakiza k’igihugu, ndetse ko binashobotse, ako gakiza kaboneka binyuze mu kwica Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi kuko yabafataga nk’abagambanyi.

Ibaruwa umucamanza yasomye ifite paji eshatu. Yanasobanuye ko atari ubwa mbere ivuzweho kuko no mu rubanza rwabaye mu 2024 yavuzweho. Me Siari yamuciye mu ijambo, amushinja kuyisoma yose, ariko we asubiza ko yasomye igice cyayo.

Me Siari yageze aho avuga niba umucamanza atasomye iyi baruwa yose, yasomye bitatu bya kane (3/4) byayo, umucamanza amusubiza ko niba ari ko abyumva, yagaragaza icyo kibazo mu nyandiko, akayishyikiriza urukiko.

Izi mpaka zahagaze, abanyamategeko bunganira abakorewe ibyaha ndetse n’uhagarariye Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bahabwa umwanya kugira ngo babaze Gasana ku byo yibuka mbere y’Ukwakira 1993 atarimukira muri Amerika.

Nyuma y’ibi bibazo, Me Siari yasubiye ku baruwa ya Gasana, agaragaza ko afite ikibazo ku kuba Gasana atibuka bimwe mu byanditsemo, uyu mutangabuhamya na we amusubiza ko atakwibuka ibintu byose byabaye mu myaka 30 ishize.

Gasana yagize ati “Rwose ibi ni ibitekerezo byanjye. Simbona ko kugaragaza ibyo ntekereza ari ibibazo kandi hejuru ya byose, dufite ubwisanzure bwo kuvuga.”

Kubera ko iyi baruwa yatanzwe n’umuryango CPCR uhagarariye abakorewe ibyaha, nk’ikimenyetso, Me Siari yagaragaje ko ibyo Gasana yanditsemo atabyibwirije, ahubwo ngo yarabibwirijwe n’umunyamategeko wawo, Me Michel Laval.

Gusa ibyo Gasana yabihakanye, ashimangira ko ibaruwa yasomewe mu rukiko yayanditse mu 1996, ariko Me Siari yakomeje kugaragaza ko uyu mutangabuhamya yatanze amakuru y’ibinyoma, abisabwe n’uruhande baburana.

Gasana yatanze ubuhamya kugeza mu masaa mbiri y’ijoro. Nyuma yaho, Me Siari yongeye gufata ijambo, asaba umucamanza uyoboye uru rubanza ko urukiko rwashyira mu nyandiko ibibazo byose byagaragaye kuri uyu mutangabuhamya.

Me Siari yongeye gushinja uyu mucamanza kubogama mu gihe asoma inyandiko zatanzwe n’impande ziburana, avuga ko ibaruwa ya Gasana yahimbwe na Me Laval, cyane cyane ibika byayo bishinja Dr. Rwamucyo.

Uyu munyamategeko yasabye urukiko ko rwashyira mu nyandikomvugo ko umucamanza uyoboye urubanza yagaragaje ukubogama, uyu mucamanza amwibutsa ko kumushinja gusoma iyi baruwa yose ari ikinyoma.

Umucamanza yagize ati “Wavuze ngo ‘hafi ya yose’, urongera uvuga ibitari byo ko ari ‘igice kinini cyane’. Ibi si byo, nta kuri kurimo kandi ntekereza uri kuyobya abantu. Natangiye iburanisha nsuzuma ibimenyetso byose.”

Yasobanuriye Me Siari kandi ko mu ibaruwa ya Gasana, yasomyemo ibice bishinja n’ibishinjura Dr. Rwamucyo, bityo ko kumushinja kubogama nta shingiro bifite. Ati “Nanze ubusabe bwawe budashingiye ku kuri.”

Me Siari yongeye gusubiza umucamanza ko agihamya ko yabogamye, umucamanza amubwira ati “Ntushobora kwambura umucamanza uyoboye urubanza ububasha bwo kureba ku bimenyetso bishinja n’ibishinjura.”

Umucamanza yasabye Me Siari gutegura umwanzuro ugaragaza ibibazo byose afite kugira ngo urukiko ruzabisuzume. Uyu munyamategeko yatangiye kugaragaza ko yafashwe nk’ikibazo, asobanura ko impaka yateruye zemewe n’itegeko rigenga imiburanishirize.

Mu gihe Me Siari yari agihagaze ajya impaka, mugenzi we bafatanya kunganira Dr. Rwamucyo, Me Fellous Daniel, na we yahagurutse, bisa n’aho ashaka ko umutuzo ugaruka. Hafi saa mbiri n’igice z’ijoro ni bwo umucamanza yapfundikiye iburanisha, ubwo impaka zari zirangiye.

Tariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Rwamucyo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27. Mu rubanza rw’ubujurire, yunganirwa n’abanyamategeko bashya gusa kuko ntagikorana na babiri bamwunganiye mbere.

Dr. Eugène Rwamucyo ari kuburana ubujurire ku gifungo cy'imyaka 27 yakatiwe mu 2024