Iki kigo kiza ku isonga mu bitanga serivisi z’ubwishingizi kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 , nibwo cyasoje icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya.

Muri iki cyumweru abakozi n’abayobozi ba Prime Insurance Ltd bagiye hirya no hino mu Ntara bahura n’abakiliya babo mu rwego rwo kubashimira no kubaganiriza kuri serivisi z’ubwishingizi.

Prime Insurance Ltd yanasobanuriye abayigannye muri iki cyumweru, gahunda z’ikoranabuhanga zitandukanye zirimo ya “Live Chat” ikora amasha 24 ifasha umukiliya kuganira n’umukozi wa Prime agasobanuza icyo atumva cyose anyuze ku urubuga rwa www.prime.rw.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Ndahimana Régis, yabwiye IGIHE ko bishimiye uburyo serivisi z’ubwishingizi zagutse cyane ndetse zikayobokwa na benshi.

Ati “Muri iki cyumweru abakiliya bashya bariyongereye cyane, dore ko mu mezi icyenda ashize tuzanye ubwishingizi bwo kwivuza ‘Prime Medical Insurance’ kuri ubu abantu basaga 5000 bamaze kwishinganisha muri iyi serivise.”

Yakomeje agira ati“Ubu bwishingizi ushobora kubufatira umuryango, ikigo cyawe cyangwa wowe ubwawe, bwagufasha kwivuriza mu Rwanda aho waba uri hose ,muri East Africa , Ubuhinde ukivuza ukoresheje ikarita y’ubu bwishingizi.”

Ndahimana Régis yavuze ko umuntu uri kure y’ibitaro bidakorana n’ubu bwishingizi ashobora kwivuza akoresheje ikarita nyuma akerekana gahunda y’uko igikorwa cyagenze agusubizwa ayo wakoresheje.

Ati “Ikindi twabahuguyemo ni gahunda dufite y’umuganga uhoraho muri Prime ushobora kugufasha igihe warwaye akakugira inama n’ibindi bitandukanye. Ushobora kumubona unyuze ku rubuga rwacu, hariho na Live Chat ushobora gukoresha mu kwaka serivise.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubajije wese ahita asubizwa mu gihe kitarambiranye nibura kitarenze iminsi ibiri

Kuri ubu umukiliya ugana iki kigo cy’ubwishingizi ntabwo agikora ingendo ashaka serivisi kuko ashobora kumenyekanisha impanuka yagize anyuze ku rubuga rw’iki kigo akuzuza ibisabwa ku buryo abikurikirana kugeza birangiye atiriwe ava aho ari.

Karasira Philippe umaze imyaka itatu akorana na Prime Insurance , yishimiye uburyo iki kigo kiba hafi abakiliya, kikabaha serivisi nziza bitabasabye gukora ingendo no gutakaza umwanya.

Ati “Iki cyumweru cyaje gikenewe , bakoze ibishoboka kugira ngo abakiriya duhabwe serivise nziza, turishimira ikoranabuhanga bashyizeho ubu ndakanda akanyenyeri nkabona ibyo nshaka. Ntabwo bikinsaba gufata umwanya nza kubareba ku biro.”

Uwishinganishije muri Prime Insurance Ltd ashobora guhabwa serivisi z’ubwishingizi akoresheje telefoni igendanwa, akanda *177#, agakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Ndahimana Régis  asobanurira abakiliya gahunda z'ubwishingizi za Prime Life Insurance
Abakiliya ba Prime Insurance bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga cyane  batiriwe bagera ku biro
Abakiliya basobanuriwe zimwe muri serivisi z'ikoranabuhanga zatangijwe na Prime Life insurance
Abagana iki kigo nabo bishimira uburyo bakomeje koroherezwa kugera kuri serivisi bitabagoye
Abakozi ba Prime Insurance Ltd bahora biteguye kwakira aba bagana
Abagana Prime Insurance basangiye n'abakozi b'iki kigo kiza ku isonga mu bigo bitanga serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda
Ikiraje ishinga Prime Insurance ni uko abanyarwanda babona   serivisi z'ubwishingizi
Mu  gusoza icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya Prime Insurance Ltd  yateguye umutsima  yasangiye n'abakiliya bayo bayiganye kuri uyu munsi
Kuri uyu munsi Prime Life Insurance Ltd yari yiteguye kwakira abakiliya bayo bahabwa icyo kunywa no kurya mu kubashimira uko babana nayo
Mu gihe abantu bari  mu mpera z'umwaka  ni igihe cyiza cyo kuganira n'umwishingizi wabo harebwa uko amasezerano yagenze n'uko bazakomeza gukorana mu mwaka ukurikiyeho
Muri iki cyumweru cyahariwe abakiliya, abakozi ba Prime Life Insurance  basobanuriye abakiliya babo serivisi bafite  n'uburyo bazikoresha
Prime Insurance irashishikariza abakiliya bayo gukoresha ikoranabuhanga mu kwaka serivisi zayo

Amafoto: Himbaza Pacis