Aganira na IGIHE, Umuyobozi wa MAV Ltd, Raoul Rugamba, yashimangiye ko hakwiye gukoreshwa uburyo bwose kugira ngo umuco Nyarwanda umenyekane. Ibi bikaba ari byo byatumye batekereza ikiganiro mu mashusho bise ‘Hobe Rwanda’.

Yagize ati“Umuco wacu ni ingenzi, ni mwiza cyane, dukwiriye kuwugeza ahashoboka hose, ku bantu bose, mu buryo bushoboka bwose. Iyo niyo mpanvu twatangije ibi biganiro byo kwigisha ibyiza by’umuco wacu tubinyujije mu mashusho”

Bimwe mu byo iki kiganiro cya mbere cya Hobe Rwanda kizafasha Abanyarwanda n’abandi bakunda umuco Nyarwanda ni ukumenya iby’ibanze mu kubyina kinyarwanda.

Iki kiganiro mu mashusho kizatangira gutambuka guhera ku itariki ya 19 Nyakanga 2015, biteganijwe ko kizajya kinyura ku rubuga rwa Internet rwa Hobe Rwanda, www.hoberwanda.com buri ku Cyumweru guhera saa Kumi n’ebyiri, ndetse no kuri IGIHE TV, www.igihe.tv buri wa Mbere guhera saa Kumi n’ebyiri.

Ikiganiro Hobe Rwanda gitegurwa na MAV Ltd ku bufatanye na IGIHE ndetse n’abandi bafantayabikorwa mu gusigasira umuco Nyarwanda nka MINISPOC, RDB, Positive Production, Rock events, Dave4tography, Dido cad, Inkstain, Dlukas, Linktec, Safali Sound, Hobe Magazine, n’abandi.

Hobe Rwanda kandi izajya inigisha by’umwihariko abifuza kumenya kubyina imbyino za Kinyarwanda.

Ku bisobanuro bijyanye no kwiyandikisha ku babyifuza, mwakohereza ubutumwa bwanyu kuri email ikurikira: [email protected] cyangwa mukohereza ubutumwa bugufi kuri numero ya telefone: +250788351173

Abanyarwandakazi bataramye mu muco gakondo