Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, umugabo ashobora gukoresha imbaraga nyinshi, akaba yanyerera cyangwa agahusha. Igikurikiraho ni uko igitsina gishobora kwigonda, akababara cyane kuko imitsi iba yikanze, cyangwa se agahu kagitwikiriye kagacikaho.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ubuzima (NHS) bwahawe umutwe ugira uti “The Relationship Between Sexual Position and Severity of Penile Fracture” bugaragaza ko ibyago byo kuvunika kw’igitsina cy’umugabo biterwa n’uburyo ateramo akabariro.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 90 bagize ibyago byo kuvunika igitsina mu gihe cyo gutera akabariro, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18 na 66. Bose bari mu bitaro, bitabwaho n’abaganga.
Byagaragaye ko abagabo 37 bangana na 41% ari bo bavunitse igitsina ubwo bateraga akabariro mu buryo buzwi nka ‘Doggy’, banzura ko ari bwo bushobora guteza umugabo akaga gakomeye, abaye atigengesereye.
Doggy ni bwa buryo umugore apfukama cyangwa se akunama, akaryamana n’umugabo na we uba apfukamye, ariko akabikora amuturutse inyuma. Iyo umugore ananiwe, ashobora kwihengeka, bikaba byatuma umugabo ahusha.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko uburyo buzwi nka ‘Missionary’, aho umugore aryama agaramye, umugabo akajya hejuru, ari ubwa kabiri bubamo ibyago byinshi byo kuba umugabo yavunika igitsina.
Abashakashatsi bagaragaje mu bagabo 90 babajijwe, 23 bangana na 25,5% bavuze ko bavunitse ibitsina ubwo bateraga akabariro mu buryo bwa ‘Missionary’.
NIHS yatangaje ko uburyo buzwi nka ‘Cowgirl’, aho umugore ajya hejuru y’umugabo, buri ku mwanya wa gatatu mu byatuma igitsina cy’umugabo kivunika.
Abagabo icyenda bangana na 10% basubije abashakashatsi ko igitsina cyabo cyavunitse ubwo bateraga akabariro n’abagore bari babagiye hejuru.
23,5% by’abagabo basigaye bagaragaje ko bavunitse igitsina ubwo bakoreshaga ubundi buryo butandukanye ubwo bateraga akabariro. Abaganga bagaragaza ko bwo buba burimo ibyago bike byo kuvunika.
Akenshi, iyo abagabo bagize iki kibazo, bihagararaho cyangwa bakagira isoni zo kujya kwa muganga, ariko ibyo ntibikwiye. Niba wumva uburibwe nyuma yo gukora iyi mpanuka, ni byiza ko ujya kureba muganga.






Loading comments...
Tanga igitekerezo