Clapton yabitangarije mu kiganiro IGIHE Sports Club kiri mu bigezweho muri iyi minsi.

Ubwo yari abajijwe impamvu adaherutse gushyira hanze indirimbo, Clapton Kibonge yavuze ko yabitewe n’uburwayi.

Yagize ati “Nagize ikibazo cy’ibihaha bituma mpagarika umuziki kandi kuririmba ni umwuka. Ubu noneho meze neza ndigutegura album izaba iriho indirimbo zihimbaza Imana, iz’urwenya n’iyo gukunda igihugu.”

Uyu munyarwenya yamaze imyaka 29 arwaye ibihaha, aho ubu yakize neza nyuma yo kubagwa mu 2024.

Uyu mugabo kandi azwi mu ndirimbo nka Isengesho yakunzwe cyane, Fata telefoni Mana n’izindi zaririmbwe mu buryo bw’urwenya.

Clapton Kibonge yatangaje ko agiye gusubukura umuziki ndetse ari gutegura album
Clapton Kibonge ni umwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe