Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nick Cannon, yahishuye ko amaranye igihe uburwayi bwo mu mutwe bugira ingaruka ku myitwarire y’uko umuntu yifata n’uko afata abandi; ndetse asaba abantu kumuba hafi.
Alex Muhangi wamamaye mu gutera urwenya muri Uganda ndetse na Fally Merci uri mu byanyarwenya bamaze kubaka izina mu Rwanda binjiye mu mikoranire.
Abanyarwenya batandukanye bakomeye bahuriye mu gitaramo cya ‘La caravane du rire’; cyahurije hamwe abakunda guseka n’abakunzi babo.
Umunyarwenya Muco Samson wamenyekanye nka Samu mu itsinda Zuby Comedy, yasohotse ku rutonde ntakuka rw’urubyiruko 31 rwujuje ibisabwa, rukazatorwamo Abadepite babiri baruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
Mu gihe habura amasaha make ngo Iserukiramuco rya Iwacu Summer Comedy Festival ritangire, ibitaramo bibera mu modoka rusange byasusurukije Abanyakigali kuri uyu wa Gatandatu.
Umunyarwenya wo muri Uganda, Patrick Salvado ukundwa n’abatari bake mu Rwanda, yavuze ko yongeye kwishimira kubataramira ndetse yatunguwe n’ubwitabire bwari hejuru mu gitaramo cya Gen-Z Comedy yari yatumiwemo, agira abanyarwenya inama yo kudacika intege.
Ndaruhutse Fally Merci yishimira amahirwe yagize yo kuba hafi ya Arthur Nkusi nk’umuntu umufata ukuboko, akamuyobora bigatuma amwigiraho byinshi kugera aho atangiza umushinga wa Gen-Z Comedy Show, urubuga rumaze imyaka ibiri rufasha abanyarwenya bakiri bato.
Tariki ya 24 Werurwe 2022, nibwo kuri kuri Art Rwanda Ubuhanzi Incubation Center mu Rugando bwa mbere habereye igitaramo cy’urwenya cyiswe Gen-Z Comedy Show.
Umunyarwenya Trevor Noah w’imyaka 39 akomeje kugirirwa icyizere n’ubuyobozi bwa Recording Academy itegura Grammy Awards, yamuhaye umwanya wo kuyobora ibirori bitangirwamo ibi bihembo ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Rukabuza Pius uzwi nka Dj Pius mu mwuga wo kuvanga imiziki yatangiye uburyo bushya bwo guhuza abasohokera muri Shooters Lounge, banywa, barya byose bijyana n’umuhanga ubavangira imiziki ndetse n'abanyarwenya babasusurutsa.
Ibitaramo by’Urwenya bya Gen-Z Comedy Show bikomeje gufasha benshi kugaragaza impano zabo mu gutera urwenya ndetse bamwe mu babyitabira hari aho bizihirwa bagatanga amafaranga ku babashimishije.
Umunyarwenya Kingsley Ogbonna [Doctall Kingsley] ategerejwe i Kigali mu gitaramo “The Upcoming Diaspora” cyateguwe na Japhet Mazimpaka.
Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga nta kabuza uzi Dogiteri Nsabii, cyane ko bigoye ko wanyarukiraho ngo ufunge telefone cyangwa mudasobwa wakoreshaga utabonye rumwe mu nzenya ze zitembagaza benshi.
Nyuma y’umwaka umwe n’igice ibitaramo bya Gen-Z byatangijwe n’Umunyarwenya Ndaruhutse Merci wubatse izina nka Fally Merci bitangiye, bigiye kwimuka ku nshuro ya kabiri bitewe n’umubare munini w’ababyitabira baba barushije ubushobozi aho abitegurira.
Umunyarwenya Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali mu buryo butandukanye n'ubumenyerewe kuri we, dore ko azagaruka mu isura y’umuririmbyi wa Reggae ubihuza no gutera urwenya .
Umunyarwenya Eric Omondi witabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live yiyemeje gutangirira i Kigali umuhigo yihaye wo kumara iminsi ine ari ku mbunga nkoranyambaga (Live) mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ya miliyoni 50 z’amashilingi ya Kenya.
Umunyarwenya Loyiso Gola, umwe mu bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya kabiri yari ageze i Kigali yatunguwe no kubona uburyo Abaturarwanda bahurira hamwe bagakora Umuganda.
Umunyarwenya umaze kubaka izina mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Eric Omondi, ategerejwe mu Mujyi wa Kigali aho azataramira abakunzi b’urwenya muri Seka Live, igitaramo giteganyijwe ku wa 27 Kanama 2023.
Nyuma y’amezi umunani umunyarwenya Loyiso Gola ataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere, biteganyijwe ko azongera kugaragara muri Seka Live izaba ku wa 27 Kanama 2023 muri Camp Kigali.
Byari ibitwenge gusa mu gitaramo cya Seka Live giherekeza ukwezi kwa Nyakanga 2023, cyahurije hamwe abanyarwenya umunani bakoze iyo bwabaga batanga ibyishimo ku Banyarwanda n’abanyamahanga bari bacyitabiriye.