Iki gitaramo cyabereye ahitwa Molato i Remera mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru, tariki 31 Kanama 2025.
Uyu mugabo yabanjirijwe n’abacuranzi batandukanye, ndetse n’abandi bazi gutera urwenya bagishakisha uko bagaragaza impano zabo, ndetse bamwe wabonaga ko ibyo bari kuvuga bidashishikaje cyane abari bitabiriye, kuko bari bameze nk’abafite undi bategereje ari we ‘Kigingi’.
Ubwo yinjiraga ku rubyiniro, na we yabanje kwitsa ku ibura ry'umuriro avuga uko byabaga bimeze mu mijyi yo mu Burundi irimo mu Ngagara, Kirundo, Cibitoke n’ahandi. Yahise atera urwenya agaragaza ukuntu ibintu bimwe biberaho kwibutsa abandi ibihe banyuzemo.
Aha yatanze urugero ati “Abanya-Kibenga bari he? Nababonye! Mumeze neza mutubabarire, ariko aka kantu kanyibukije ibihe bya 'délestage'. Abantu bo mu Ngagara muribuka 'délestage'? Cyane cyane nk’abantu bo muri Quartier Sept, aho batangiraga kuvuga ngo amatara araje. Abo mu Kamenge bakavuga ngo ace iwanyu gusa. Abantu naherukaga kera nababonye.”
Uyu mugabo wari wambaye umupira w’umukara n’ipantalo yirabura, yahise avuga ko aherutse muri Canada.
Asa nk’uwishongora ati “Ariko mumaze kubona ko abantu benshi bari kuva muri Canada baza mu Rwanda?”
Yahise yitsa no ku Banyarwanda, avuga ko bakwiriye kwikomera amashyi kubera bamwe mu ba-diaspora basigaye bahungira ubwayi i Kigali.
Yahise ahamagara umugore w’Umunyarwandakazi Marina Mataratara, aranamusuhuza ariko avuga ko abagore benshi banini ari abana beza [nk’uko uyu ari munini].
Yongeyeho ko yatunguwe no gushyingiranwa na we yaranze kumuha agahenge, bigatuma bigera ubwo bageza igihe cyo kubana ari hafi kwibaruka. Ati “Byararangiye […] ni ko tumeze.”
Uyu muhanzi yakomeje atera urwenya ashimisha benshi agaruka ku buzima bwe n’umuryango we, ndetse n’ubw’abasinzi.
Ati “Ndi kubona abana [abakobwa bo muri Botswana], ubu se bari kutwumva? Ariko baba basinze.”
Kigingi yageze aho anagaruka ku kuntu mu Burundi kuvumba ari umuco kuri benshi, avuga ko anabizi neza ko hari bamwe bitabiriye ariko bari gucunga bagenzi babo bari kugura ngo bataza kubacika.
Undi mu bazwi cyane wagaragaye muri iki gitaramo ariko igihe gito ni umunyarwenya Michaël Sengazi wegukanye igihembo cya “Prix RFI Talents du rire” mu 2019 ubwo cyabaga ku nshuro yacyo ya gatanu. Uyu musore na we ari mu bakundwa na benshi mu Rwanda.
Kigingi wataramiye i Kigali, amaze igihe yubaka umubano ukomeye n’abafana bo mu Rwanda binyuze mu bitaramo bikomeye nka Seka Live, Kigali International Comedy Festival na Gen-Z Comedy, aho yagiye asiga urwibutso rukomeye mu bakunzi b’urwenya.






















Loading comments...
Tanga igitekerezo