1. "Margarita mufasha wanjye, wambereye inkoramutima ndagushima, tugishakana bahise banyirukana ku kazi, uranyihanganisha kandi urankomeza. Ntangira ubucuruzi butera imbere ariko hadaciye kabiri burahomba, uranyihanganisha umba hafi.

Mba umushomeri uranyihanganisha, mbona akandi kazi keza, nkamazeho amazi 6 baranyirukana, urankomeza kandi unyitaho, ntangira indi business ikomeye, na yo ihombye urakomeza ntiwacika intege, ubu maze umwaka mu bushomeri kandi ntiwigeze ubyinuba, ni ukuri uri umugore mwiza, gusa maze kwemera ko utera umwaku!"

2. Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yabonye mugenzi we arohama muri Piscine y'ikigo bari barwariyemo, ahita asimbuka amukuramo.

Nuko bucyeye, Umuyobozi w'ikigo aramuhamagaza ati “nagiraga ngo nkubwire inkuru nziza y'uko tugusezereye ukaba wataha iwawe kuko kuba wibwirije kurokora mugenzi wawe ni uko utakirwaye.” Arongera ati “ariko nari ngufitiye n'indi nkuru ibabaje, twasanze mugenzi wawe waraye urokoye yapfuye, yimanitse muri douche.”
Wa murwayi bari bamaze gusezerera ati “Reka da ntiyimanitse ni njye wahamushyize maze kumurokora kugira ngo yumuke!"

3. Umugabo wagiraga amahane yari arwaye impyiko, umunsi umwe abyuka mu gitondo ajyanye inkari kwa muganga ngo bamupime, mu gihe yitunganya ashyira agacupa k'inkari ku meza. Umugore we na we abyuka akubura maze akoma kuri ya meza inkari z'umugabo we zirameneka, yibuka ko umugabo we ari bumubwire nabi nasanga yazimennye ni bwo yihutiye gushyiramo ize umugabo atarabibona. Umugabo ageze kwa muganga bapima za nkari yajyanye basanga aratwite.