Icyo kigo gisanzwe gifite umushinga wiswe Artemis ugamije kuzageza umushakashatsi w’umugore wa mbere ku Kwezi mu 2024, hakagezwayo n’uw’umugabo bwa kabiri nyuma ya Neil Armstrong na Edwin Aldrin Buzz bahageze ku wa 20 Nyakanga 1969.
Mu gutegura urugendo rw’abo bahanga mu by’isanzure, NASA izohereza icyogajuru cyiswe VIPER mu mpera za 2023, kizaba gifite amatara kikahagendagenda mu gihe cy’iminsi 100 ya hano ku Isi igereranywa n’itatu yo ku Kwezi. Cyateguranywe batiri y’imirasire y’izuba ifite ubushobozi bwo kubika 450 watts.
Dail Mail yatangaje ko icyo cyogajuru kizaba cyoherejwe ngo kijye gushaka ahantu heza abashakasahatsi bo mu 2024 bazashinga ibirindiro n’uduce turimo amazi.
Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe Ubushakashatsi bwo kuri uwo mubumbe muri NASA, Lori Glaze, yavuze ko amakuru VIPER izafata azafasha abazoherezwayo kumenya ahantu hatuje bajya ndetse n’aho urubura ruherereye.
Yagize ati “Amakuru tuzahabwa na VIPER afite ikintu gikomeye azafasha abashakashatsi bacu mu kumenya ahantu hakwiye [bakorera] n’ahari urubura ku Kwezi.”
Byitezwe ko VIPER izagwa mu gice cy’Amajyepfo, ikagenda kilometero 20. Umushinga wayo ufite agaciro ka miliyoni 433.5$.
Umushinga wa Artemis witezweho ko nyuma yo kugeza umugore ku Kwezi nk’agashya mu 2024, hazakurikiraho gutuza umuntu kuri uwo mubumbe mu 2028.






Loading comments...
Tanga igitekerezo