Iyi sosiyete y’Abanya-Suede isanzwe isohora imiziki, Spotify, ku wa 7 Mutarama 2026, yatangaje ko mu myaka itanu ishize yashoye miliyari 10 $ mu bijyanye na ‘podcast’, hagamijwe kongera umusaruro w’abahanzi, kongera umubare w’abayigana no kubaka ibikorwaremezo.
Spotify igiye kandi kugabanya ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwinjiza amafaranga ibizwi nka ‘Monitization’.
Umuyobozi wa Spotify Ushinzwe ibijyanye na ‘Podcast’ ku rwego Mpuzamahanga Roman Wasenmuller, mu kiganiro n'itangazamakuru yagize ati “Uhereye igihe twatangiriye gahunda, abakurikirana podcast z’amashusho kuri Spotify bikuba kabiri buri kwezi. Ukoresha Spotify asanzwe akurikirana ‘podcast’, buri kwezi abona amashusho menshi inshuro ebyiri ugereranije n'uko byari bimeze mbere y’uko dutangira iyi gahunda.”
Umuhanzi ukorana na Spotify ubu ashobora gukorera amafaranga mu gihe afite abamukurikira 1.000, amasaha 2.000 yarebwe mu mezi 30 ashize hamwe na ‘video’ nibura eshatu yashyize ku rubuga, ugereranije n’ibyasabwaga mbere byo kugira abakumvise 2.000, amasaha 10.000 y’abarebye ibihangano bye na ‘video’ 12 yashyize kuri Spotify.
Spotify kandi yavuze ko yazanye ibikoresho bishya bizatangirana n’iyi gahunda muri Mata 2026, bizifashishwa mu bikorwa byo gufasha abahanzi gushyira no kugurisha amashusho ya ‘podcast’ byoroshye binyuze ku mbuga zitandukanye nka Acast, Audioboom na Libsyn.






Loading comments...
Tanga igitekerezo