Kuwa Gatanu ahagana saa 18:30 z’ijoro, nibwo uyu mugabo yafashwe n’umushumba nyuma yo kumva ihene ihebeba cyane nkuko umuvugizi wa Polisi, Major Mack Mngomezulu yabitangaje.

Major Mngomezulu yagize ati “Umugabo yiyambuye imyenda ubundi atangira gusambanya ihene. Ihene yahise itangira guhebeba, umushumba abyumvise nawe atangira kuvuza induru atabaza.”

News24 dukesha iyi nkuru yavuze ko abatuye muri ako gace bahise baza batangira gukubita uwo mugabo aza gutabarwa na Polisi nayo yahise imujyana kwa muganga, aho bitegerejwe ko azava ahita afatwa agakurikiranwa.

Ishyirahamwe rirwanya ihohoterwa rikorerwa inyamaswa (SPCA) ryatangaje ko iyo hene bayisanze ari nzima ariko nyuma iza gupfa.

Iri shyirahamwe ryavuze ko uyu mugabo ukiri mu bitaro kubera inkoni yakubiswe, bazakora ibishoboka byose ntarekurwa ubwo azaba yageze imbere y’urukiko kuko ngo inyamaswa zitabereyeho gusambanywa.