{Mu gihugu cy'u Budage, mu mujyi wa Berlin, i Hoppegarten mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, abajura bibye imodoka zarimo ikamyo irimo imirambo 12 yagombaga kujya gutwikwa.}

Pariki ya Frankfort-sur-l'Oder yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yavugaga ko abashinzwe iperereza bafashe imwe mu modoka zibwe, ifatirwa mu gihugu cya Pologne, kugeza ubu baracyashakisha izindi harimo n'iyari irimo imirambo.

Leparisien dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Oliver Wirthmann uhagarariye ishyirahamwe rishinzwe gushyingura abitabye Imana, yavuze ko abajura bibye ziriya modoka bacunze abashoferi bagiye gukaraba intoki ngo bakomeze urugendo rugana rw'i Meissen, aho basanzwe batwikira imirambo, bahita baziba ariko icyo azi ni uko bajya kwiba ziriya modoka batari bazi ikirimo.

Ubusanzwe ngo bajyanaga imirambo itarenze ine iri mu masanduku, ariko uwo munsi bari bajyanye imirambo myinshi igera kuri 12 kandi itari mu masanduku.

Umwe mu bakora iperereza avuga ko abo bajura batazigera babafata kuko nibamara kumenya ibyo bibye, bazahita batwika iyo mirambo n'imodoka kugira ngo biburirwe irengero.