Shapes Inc yatangijwe n’abashoramari mu bijyanye n’ikoranabuhanga bo mu Buhinde ari bo Anushk Mittal na Noorie Dhingra. Iki kigo cyabo kiri i San Francisco muri Leta ya California imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uru rubuga rukoreshwa n’abarenga 400.000, rwatangijwe mu 2022, aba bashoramari bizeye ko ruzafasha abantu kwirinda guhura n’icyitwa “AI Psychosis” cyangwa se iyangirika mu mitekerereze no mu myitwarire rishobora guterwa no kuvugana na AI cyane kurusha uko uvugana n’abantu.

Ubwo rero aho kugira ngo umuntu yisange amaze umunsi wose aganira na AI, uru rubuga rufata AI zitandukanye rukazishyira mu matsinda y’abantu.

Umuyobozi wa Shapes Inc, Anushk Mittal ati, “Muri iki gihe usanga abantu baganira na AI mu muhezo ikababwira ibyo ishaka. Ariko ubundi ntabwo ari ko abantu baganira muri kamere yabo. Dukenera kuganira mu matsinda. Aho ni ho tubasha guhana ibitekerezo bitandukanye. Ubwo rero, ibyiza ni ukuzana ubwenge buhangano muri ayo matsinda aho kureka bukatwihererana.”

Kuri uru rubuga rwa Shapes Inc, AI ziba zifite amazina y’abantu kandi zigasubiza bisanzwe nk’uko umuntu yabigenza.

Ariko haba hariho ikimenyetso cy’uko atari abantu kugira ngo hatabaho ukwibeshya. Na none abakoresha uru rubuga bashobora gukora AI zabo zifite imyitwarire bashaka bakazishyira mu matsinda kandi hamaze gukorwa izirenga miliyoni eshatu.

Iyo ufunguye konti kuri Shapes Inc, bagusaba kwemeza urutonde rw’ibintu ukunda kugira ngo bamenye itsinda ushobora kwisangamo.

Ubuyobozi bwa Shapes bwizera ko hari amatsinda menshi azima kubera ko abayarimo badashaka gutangiza ibiganiro.

AI zo muri Shapes Inc zikemura icyo kibazo binyuriye mu gutangiza ibiganiro biteye amatsiko no gutuma biryoha.

Nta bwoba uba ufite bwo kwohereza ubutumwa ukabura ugusubiza kuko izo AI zihora ziteguye gusubiza mu matsinda.

Ibyo bituma Shapes ikomeza kunguka ibihumbi by’abayikoresha bashya buri munsi kandi bakayimaraho amasha ari hagati y’abiri n’ane.