{City Montessori school, ni cyo kigo cyegukanye umwanya wa mbere ku isi mu bigo by’amashuri bifite abanyeshuri benshi kikaba cyaranditswe mu gitabo cya Guinness Book of Records.}
Ikigo gishinzwe ibarura mu Buhinde CMS gitangaza ko ubwo baheruka gukora ibarura mu mwaka wa 2010-2011 basanze abanyeshuri bafite ari ibihumbi 39437, none muri 2011-2012 bakaba baranditse abanyeshuri ibihumbi 45, nk’uko bitangazwa na Metro UK.
Iki kigo cyakira abana bari hagati y'imyaka itatu na 17, gifite abarimu 2500 kikagira amashuri yo kwigiramo 1000 ndetse buri shuri rijyamo abanyeshuri 45 kandi iki kigo nta kibazo kigira kuko gitsindisha abanyeshuri cyane kandi ku manota menshi.
City Montessori School ni ikigo cy’ishuri ryigenga cyashinzwe mu 1959 gishingwa na Bharti Gandhi na Jagdish Gandhi, aba bakaba ari umugabo n'umugore. Muri 2007 cyabaye ikigo cya gatandatu mu bigo by’amashuri yisumbuye bikomeye kandi byubashywe mu gihugu cy'u Buhinde mu kugira isoko ryinshi cyangwa kwinjiza amafaranga menshi.




Loading comments...
Tanga igitekerezo