Ni uwo mwahisemo amazina y’abana muzabyara ariko ntimwababyara. Ni uwo mwateguye gusohokera ahantu henshi ariko mugatandukana mutarahajya.

Abahanga mu by’imitekerereze bagaragaza ko ubwonko bugorwa cyane no kwakira ibintu bitigeze birangira. Nk’uko bisobanurwa muri Zeigarnik Effect, yahimbwe na Bluma Zeigarnik mu wa 1927, ubwonko bwibuka cyane ibintu tutigeze turangiza kurusha ibyo twarangije.

Iyo ukoze ikintu ntikirangire, mu bwonko bwawe hazamo icyuho. Ibyo bitera icyitwa “brain loop” cyangwa se ukwisubiramo kw’ibitekerezo by’ibintu bitigeze birangira.

Ukomeza gutekereza uwo muntu bidatewe n’uko umukunda cyane, ahubwo ari ukubera ko ubwonko bwawe bushaka kuziba icyo cyuho.

Iyo utigeze umarana igihe n’umuntu, uba umutekereza uko atari kandi ukamukabiriza. Kuri wowe aguma ari umuntu utunganye wari kuzakubera isoko y’ibyishimo bidashira.

Iyo ukundana n’umuntu umenya uko ateye, ukamenya imico myiza ye n’imibi. Muratongana kandi mukarakazanya. Umenya uwo ari we bya nyabyo. Iyo mutandukanye, ubwonko bwawe buba bumwibuka uko ari nta gikabyo bushyizemo. Uba ufite impamvu zo kumwikuramo.

Umuntu mutakundanye ntabwo abaho mu buzima busanzwe, ahubwo aba mu bitekerezo byawe gusa.

Kwikuramo umukunzi mutamaranye igihe kinini biragorana