Iki gitekerezo Daanyaal Ali, Muaz Nawaz na Chirag Shah bagize gishobora gufasha abantu benshi, hakaba hibazwa impamvu nta muntu wari warabitekerejeho.
Aka gakingirizo kadasanzwe kitwa kitwa ‘ST Eye’.

Aka gakingirizo kazajya gahinduka icyatsi mu gihe gahuye n’agakoko ka ‘Chlamydia’, kahura na virusi yitwa ‘herpes’ (imwe itera kuba umuntu yagira utuntu dusa n’uduheri ku munwa) kagahinduka umuhondo.

Mu gihe kazajya gahura na ‘papillomavirus’ yandurira mu mibonano mpuzabitsina kazajya kagira ibara rya mauve naho mu gihe gahuye na ‘syphilis’ (mburugu) gahinduke ubururu.

Nubwo kazajya gapima indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Sida ntabwo iri muzo kazajya kabasha kuba kabona.

Aba bana bavuze ko icyo bari bagamije ari uguha abakundana kumenya uko bahagaze batiriwe bajya kwa muganga.