{Ubwo hari bamwe bashaka impamvu babeshya, kugira ngo batajya ku kazi, umugore witwa Sheila Bailey Eubank wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabeshye ko yashimuswe camera zaho yagiye ziramutamaza. }

Sheila Bailey Eubank ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mujyi wa San Antonio yashatse gusiba akazi abeshya ko yashimuswe.

Nk'uko urubuga metro rwabitangaje, Sheila yavuze ko yashimuswe n'umugabo atazi, maze amubwira kumujyana mu modoka ngo ajye gucuruza urumogi mu bice bitandukanye ngo aranamuhohotera, amusiga amuziritse ku modoka mbere y'uko polisi ihamusanga.

Nyuma y'aho polisi ikoreye ubushakashatsi by'uwaba yamushimuse, yasanze uwo mugore abeshya kuko byagaragaye muri kamera ko yagiye kugura itike ya tombola muri lotto mu masaha yavuze ko yari yashimuswe, ndetse ko yanagaragaye muri kamera ya banki agiye kubikuza nta muntu umuri inyuma.

Sheila amaze kubazwa na polisi yaje kwemera ko ibyo yavuze byose yabeshye, ko ahubwo yashakaga ko bamenya ko yahuye n'ikibazo maze akabona umunsi wa konji.