Guhera tariki ya 22 Mata kugeza ku itariki ya 3 Gicurasi 2026, ni bwo amakipe 32 yo muri Afurika azahatanira igikombe cya ‘CAVB Men’s Club Championship 2026’ kizaba kiri gukinwa ku nshuro ya 47.
Kugeza ubu amakipe 17 ni yo yageze mu Rwanda aho ahari kubera iri rushanwa bwa mbere, ahasanga andi ane azaruhagararira ari yo APR VC, REG VC, Kepler VC na Police VC.
Ayaturutse hanze amaze kuhagera ni Atlético Clube Do Mindelo yo muri Cap Vert, Port Autonome De Douala yo muri Cameroun, General Service Unit Volleyball Club, Kenya Ports Authority na Equity Bank Volleyball Club zo muri Kenya, Black Rhinos Volleyball Club yo muri Zimbabwe, AS INJS yo muri Côte d’Ivoire, SPORT-S Volleyball Club na Nemo Stars zo muri Uganda.
Hari kandi Wolaitta Volleyball yo muri Ethiopia, Nigeria Customs Service yo muri Nigeria, Kalibi Sporting Club na Ghana Army zo muri Ghana, Petrojet Sporting na Al Ahly Sporting zo mu Misiri, Faith Union yo muri Maroc, ndetse na Rukinzo VC y’i Burundi.
Amakipe azitabira azagabanywa mu matsinda umunani agizwe n’amakipe ane. Abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza mu cyiciro cy’imikino ya kamarampaka.
Iri ni ryo rushanwa rikomeye u Rwanda rugiye kwakira muri Volleyball nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu bagabo n’abagore cyabaye mu 2021.
Irushanwa riheruka ryabereye muri Libya, ryegukanwa na Asswehly SC itsinze Espérance Sportive de Tunis. Nta kipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba iregukana iri rushanwa, ndeste iyageze kure ni Kenya Prisons VC yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu 2011 ikuwemo na Al Ahly SC.


















Loading comments...
Tanga igitekerezo