Champions League izabera i Kigali, Ikipe y’Igihugu n’iterambere rya Volleyball: Ikiganiro na Ngarambe uyobora FRVB
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Ngarambe Raphaël, yavuze ko ari ishema kuba u Rwanda rugiye kwakira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu bagabo, ashimangira ko byaturutse ku buryo rumaze kugaragaza itandukaniro mu kwakira ibikorwa bitandukanye.