Ku nshuro yayo ya mbere, iyi Shampiyona Nyafurika (CAVB Men’s Club Championship) izitabirwa n’amakipe 30 aho kuba 24 nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Ni ubwa mbere kandi u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe menshi, aho kuri iyi nshuro ruzaba rufitemo APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC.

Amakipe y’ibihangange ku Mugabane wa Afurika arimo Al-Hilal SC imaze kwegukana iri rushanwa inshuro 16 na Asswehly SC ifite irushanwa riheruka, azaba ari i Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko hari byinshi bazungukira mu kwakira iri rushanwa rizatangira tariki ya 22 Mata rigasozwa ku ya 3 Gicurasi 2026.

Ati “Kugira amakipe ane muri iri rushanwa ni ikintu gikomeye cyane. Abakinnyi bacu bagiye kugerageza amahirwe ari benshi. Imikino izabera muri BK Arena na Petit Stade, ariko iy’amakipe yacu yo izabera muri Arena.”

“Abanyarwanda bazaze barebe Volleyball bazishima, hari amakipe akomeye ndetse n’abakinnyi beza kuri uyu Mugabane.”

Amatike yo kuzareba iyi mikino yashyizwe ku 15.000 Frw muri VIP, 10.000 Frw iruhande rwayo, 5000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi na 3000 Frw mu myanya yo hejuru muri BK Arena. Ni mu gihe muri Petit Stade bizaba ari 3000 Frw gusa.

APR na Police VC ziri mu makipe ane azahagararira u Rwanda muri Champions League ya Volleyball [CAVB Men’s Club Championship]

Ngarambe yavuze kandi ko bifuza kwakira iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranya.

Ati “Twamaze gutanga icyifuzo ko iri rushanwa tuzaryakira imyaka itatu ikurikiranye, rikabera i Kigali. Bizatuma dutangira kwitegura neza mbere ndetse n’abaterankunga navuga ko bashonje bahishiwe.”

Kuri iyi nshuro kandi, iyi Shampiyona Nyafurika izakoreshwamo ikoranabuhanga ry’amashusho rigezweho ryifashishwa mu misifurire [Video Challenge System].

Mu mwaka ushize, ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Libya, APR VC yatahanye umwanya wa kane mu gihe mu 2022, Gisagara VC yabaye iya gatatu.

Amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa azaboneka itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi.

Amakipe y’Igihugu agiye kongera kwitabira amarushanwa mpuzamahanga

Muri iki kiganiro, Perezida wa FRVB yavuze ko amakipe y’u Rwanda azitabira imikino yo ku rwego rwa Afurika izaba muri Kanama na Nzeri.

Ati “Imikino y’abakobwa izabera muri Kenya, twatangiye kwitegura. Iy’abagabo izabera i Kinshasa, na byo tuzareba umwanya wo kureba niba tuzitabira. Ku ruhande rwacu turiteguye.”

Kuri ubu aya makipe yombi yamaze kubona umutoza mushya ari we Frédéric Guérin ukomoka mu Bufaransa.

Hagati ya Gicurasi na Kamena hateganyijwe imikino ya Zone V izabera muri Uganda.

Ku bijyanye no kuba hari abakinnyi baturutse hanze bashobora kongerwa mu Ikipe y’Igihugu, Ngarambe yavuze ko ari ibintu bishoboka mu gihe byaba bikurikije amategeko.

Ati “Ntabwo bibujijwe, icya ngombwa ni uko yaba umukinnyi uvana mu mahanga cyangwa Umunyarwanda ukina hanze, wubahiriza amategeko, ukabikora mu buryo bwiza.”

Abajijwe niba Abanya-Brésil bigeze gukinira u Rwanda baba bagitekerezwaho, Ngarambe yirinze kugira icyo abivugaho.

Ati “Si ngombwa gusubira mu mateka, ikibazo cyari cyaravutse cyarakemuwe. Ntabwo twabitindaho, icya ngombwa ni uko tugomba kubahiriza amategeko.”

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko Umutoza mushya w'Ikipe y'Igihugu yamaze kugera i Kigali

Ngarambe yishimira uburyo Volleyball y’u Rwanda iri gutera intambwe

Perezida wa FRVB yavuze ko umukino wa Volleyball wamaze kubona umusingi muri shampiyona ihuza amakipe y’abakiri bato biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Rwanda National Volleyball Junior League).

Ati “Ni ibyo kwishimira, ariko turabikomora mu kuba dufite za ‘académies’, muzi ko dufite amashuri y’icyitegererezo muri Volleyball. Turashaka no kuyongera, cyane mu y’abakobwa kugira ngo abakinnyi biyongere.”

Yavuze kandi ko irushanwa rya Varsity League rihuza za kaminuza rizafasha mu kuzamura abakinnyi bava mu mashuri yisumbuye ntibahite babona umwanya wo gukina mu Cyiciro cya Mbere.

Ku bijyanye no kuba abafana bitabira imikino yo mu Cyiciro cya Mbere muri Petit Stade i Remera hari igihe baba benshi bakabura aho bicara, Ngarambe Raphaël yavuze ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, na byo bazabishakira igisubizo.

Ati “Mwabonye ko Petit Stade itangiye kurengerwa, ubushize hari abafana bahagaze babuze intebe. Icya mbere ntekereza ni uko tuzaba ko yongererwa imyanya, ntacyo byaba bitwaye kuko hari n’izindi siporo zihakinira.”

“Icya kabiri ni uko dufite n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye, bivuze ko turaza gushaka ubushobozi hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye n’abacuruzi. Biracyahenze ariko turizera ko tuzagirana ibiganiro byiza n’ubuyobozi bwa BK Arena. Ni n’umwanya wo gusaba abandi barikubaka, kubaka ibikorwaremezo binini byujuje ibyangombwa.”

Petit Stade ijya iba nto ku mikino imwe n'imwe ya Volleyball