Byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza irushanwa, cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko biteguye neza kwakira iri rushanwa kandi bizeza ko abazaryitabira bazabona umukino wa Volleyball uri ku rwego rwo hejuru.
Ati “Ni ishema kwakira irushanwa ry’uyu mwaka rizatanga amakipe azakina Igikombe cy’Isi cy’Amakipe. Twiteguye guha irushanwa ryo ku rwego rw’Isi amakipe, abakinnyi n’abafana bazitabira iyi mikino.”
Ngarambe yijeje ko amakipe ane ahagarariye u Rwanda ari yo APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC azitwara neza muri iri rushanwa.
Ati “Mu myaka itanu ishize twakiriye Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, ubu ni icy’amakipe meza ku Mugabane no ku Isi. Twatsinze mu kwakira, twizeye ko tuzatsinda no mu kibuga.”
Visi Perezida wa CAVB, Louis Rwakiranya, yavuze ko iki ari cyo gihe cyo kugira ngo Isi yose ibona urwego rwo kwakira Volleyball rugezweho muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Ati “Kuri njye ntibisanzwe kubona irushanwa nk’iri rikomeye ribera mu Rwanda, igihugu cy’ubumwe, icyerekezo n’ubuyobozi bukwiye. Ni umwanya wo kugaragaza uburyo Volleyball ikinwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”
Yongeyeho ko atari bo bahisemo Kigali nk’Umujyi wakira iri rushanwa, ahubwo watsinze ihatana nyuma y’ubusabe bwari bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Koné Sanga wari uhagarariye FIVB, akaba ari na we ushinzwe ibijyanye na tekinike muri iri rushanwa, yashimiye u Rwanda, Minisiteri ya Siporo na FRVB ku buryo babakiriye kimwe n’amakipe ubwo yageraga i Kigali.
Yavuze ko amakipe 24 yo mu bihugu 15 ari yo azakina iri rushanwa mu gihe andi atandatu yari kwitabira yagize imbogamizi zitandukanye.
Ibihugu bizaba bihagarariwe muri iri rushanwa ni Côte d’Ivoire (1), Cameroun (3), Cap-Vert (1), Misiri (2), Ethiopia (1), Kenya (3), Maroc (1), Nigeria (1), Rwanda (4), Uganda (2), Zimbabwe (1), Tanzania (1), Ghana (1) n’u Burundi (1).
Muvunyi Gilbert ushinzwe iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, yahaye ikaze abashyitsi bitabiriye iri rushanwa, ashimangira ko bazakomeza gushyigikira iterambere rya Volleyball.
Ati “Volleyball ni umukino uri gutera imbere mu Rwanda kandi tuzakomeza gushyira imbaraga mu izamuka ryawo.”
Muri iri rushanwa rizakinirwa muri BK Arena na Petit Stade i Remera, amakipe azagabanywa amatsinda ane, buri tsinda rigizwe n’amakipe atandatu aho ane ya mbere azabona itike ya 1/8.
Ni mu gihe tombola y’amatsinda iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri guhera Saa Mbiri z’umugoroba.







Amafoto: Umwari Sandrine





Loading comments...
Tanga igitekerezo