Kuva ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata kugeza tariki ya 3 Gicurasi, i Kigali hazabera iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 24 aturutse mu bihugu 15 bya Afurika birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi bituranye n’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza irushanwa cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, Visi Perezida wa CAVB, Louis Rwakiranya, yabajijwe niba kuba nta kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabiriye i Kigali bifitanye isano n’umwuka wa politiki utari mwiza uri hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.

Rwakiranya ukomoka mu Burundi, yavuze ko yaganiriye kenshi na Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri RDC, Matata Shwiti Christian, amubwira ko bakwiye kwitabira iri rushanwa kuko siporo itagira umupaka.

Ati “Mu by’ukuri njye naganiriye inshuro nyinshi na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball muri Congo, inshuti yanjye Matata, mwizeza ko baza hano kuko siporo nta mipaka igira, idafite aho ihuriye na politiki, ku nyungu z’abakinnyi bacu.”

Yakomeje avuga ko Matata yabyumvaga ariko atazi neza impamvu yatumye nyuma na nyuma nta kipe yo muri RDC yitabira.

Ati “We ubwe yari afite umutima wo kuba bakwitabira, kuko na we azakira irushanwa ryisumbuye muri Nzeri. Nta gisubizo gikwiye mfite, ariko njye na Raphaël [uyobora Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda] twakoze byose, nzi Abanye-Congo baba i Kigali, nzi n’abahava bajya mu mahanga, ku buryo numva nta kibazo cy’ikipe yo muri Congo yaza hano.”

Yakomeje agira ati “Ikipe yo mu Burundi iri hano, twabikozeho na Raphaël ngo twereke abantu ko siporo irenga imbibi. Birashoboka ko bagize izindi mbogamizi nk’andi makipe twumvise atabashije kuza mu Rwanda.”

Ikipe ya Rukinzo VC ni yo ihagarariye u Burundi i Kigali, mu gihe Tanzania ifite ikipe imwe naho Uganda ikagira amakipe atatu.

Visi Perezida wa CAVB, Louis Rwakiranya, yavuze ko atazi impamvu nta kipe yo muri RDC yitabiriye Shampiyona Nyafurika ya Volleyball i Kigali

Nubwo nta kipe ya Volleyball yo muri RDC iri i Kigali, muri Gashyantare, Ikipe ya Saint-Éloi Lupopo yo muri icyo gihugu yari mu Rwanda aho yakiriwe na Al-Hilal SC mu mukino w’amatsinda ya CAF Champions League mu mupira w’amaguru.

Ni mu gihe kandi hari Abanye-Congo benshi baba mu Rwanda banitabira amarushanwa yaho. Mu mpera za Werurwe abarimo Muhindo Bahati Vianney, Mugunge Augustin Wisomba, Shetebo Bienfait, Jerry Katamba na Daniela Muleketsi Nsii bitabiriye imikino ya Kigali Fight Night yabereye kuri Kigali Convention Centre.

Gusa, mu Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe rya Basketball muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FEBACO), ryirukanye burundu abatoza bagaragaye muri Giants of Africa i Kigali, mu gihe abakinnyi bo bahagaritswe hagati y’umwaka umwe n’ibiri.

U Rwanda rwo ruzajya i Kinshasa?

Ku rundi ruhande ariko, mu mezi atanu ari imbere, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu kizahuza amakipe y’abagabo muri Volleyball.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphael, na we yabajijwe ku makipe yo muri RDC no kuba Ikipe y’Igihugu izitabira iryo rushanwa i Kinshasa.

Ati “Nubwo turi aba-sportifs hari uburyo turi n’abanyepolitiki. Biragoye ko twaba hanze ya politiki, ariko icyo dushaka ni uko siporo ihuza bose kandi ni yo ntego yayo. Hari amakipe yagize ibibazo binyuranye ariko twayafashije tutarebye ku bwenegihugu cyangwa ibibazo bya politiki.”

“Ni yo mpamvu twakwifuje ko amakipe yo muri RDC n’andi yitabira. Ni ko kamaro ka siporo, ntirobanura, ihuza abantu.”

Ngarambe yavuze ko hakiri igihe kugira ngo Igikombe cya Afurika cy’Abagabo kibe muri Nzeri, ariko agaragaza ko nubwo icyemezo kizafatwa nyuma, bo batangiye imyiteguro.

Ati “Nk’uko mubizi, Guverinoma ni yo itera inkunga amakipe y’igihugu muri buri kimwe. Duteganya kujyayo. Dufite inyungu mu kwitabira imikino Nyafurika y’i Kinshasa. Turategereje. Hasigaye amezi ane cyangwa atanu, turitegura bitewe n’ibihari.”

Yongeyeho ati “Buri wese arabizi, cyane abanyamakuru ba hano, twatangiye urugendo, twashatse umutoza umenyereye utoza ikipe y’igihugu yacu. Byumvikane ko twe twiteguye.”

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko bashaka kuzitabira Igikombe cya Afurika kizabera i Kinshasa ndetse batangiye imyiteguro