Ni gahunda ifasha abagore bari mu kazi kububakamo ubushobozi bwo guhatanira imyanya y’ubuyobozi, igategura abarangije kaminuza guhatana ku isoko ry’umurimo bifitiye icyizere cyo kuba bakora n’inshingano nini ndetse n’abikorera bafite imishinga mito bakerekwa uko bayagura.
Yatangijwe n’Ikigo Gate Consulting Group gisanzwe gitanga ubujyanama mu bucuruzi n’ubuyobozi itangira mu 2022 aho abaganerwabikorwa bayo bamara amezi icyenda bahabwa amahugurwa abongerera ubushobozi.
Hatumirwa abagore batandukanye bafite aho bageze ndetse na bamwe mu bagabo bateza imbere uburinganire baza guha amasomo abo bagore n’abakobwa, ku buryo abayasoza bafite ubushobozi bwo kuzamuka mu byo bakoraga cyangwa guhatana mu nshingano zikomeye.
Kuri ubu hamaze gutangizwaga ikiciro cya LiftHerUp gatanu kigizwe n’abagore n’abakobwa 130, ari na bo mbere bagiye guhugurwa ari benshi.
Ku ikubitiro bigishijwe n’abarimo Umuyobozi wa Africa Development Bank mu Rwanda, Aissa Toure, n’Umuyobozi w’umuryango Agile People Pro mu Bwogereza, Judith Muhongerwa, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Zipline mu Rwanda, Kayitana Pierre.
Abahugurwa batoranywa binyuze mu gusaba ibigo n’inzego by’ingeri zinyuranye kubaha abakozi bakiri bashya mu kazi ariko ayo mahugurwa n’ubundi akabangikanywa n’akazi basanzwe bakora.
Kuri ubu, uyu ni umwaka wa kabiri Gate Consulting Group ifatanyije n’Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire mu rwego rw’imari, Women in Finance Rwanda, mu guhugura abo bagore n’abakobwa.
Umuyobozi Mukuru wa Gate Consulting Group akaba n’uwatangije iyo gahunda, Salma Habib Nkusi yagaragaje ko mu myaka ine ishize bishimira ko ubushobozi bwagiye buboneka bongera umubare w’abahugurwa bava kuri 30 bagera buri mwaka ku 130 kandi bagenda babigiraho uburyo bwo gutegura amasomo arushaho gukemura imbogamizi bahura na zo.
Yagaragaje ko kandi ababaciye mu biganza bahabwa ubu bamaze gutera intambwe ifatika mu mikorere yabo aho bamwe bagiye bazamurwa mu myanya barimo.
Ati “Hari abagore benshi bagiye bazamurwa mu nshingano banyuze hano kuko tubategurira kuzamuka. Bazamuka bafite ubumenyi buhagije bushobora kubafasha kuzuza neza izo nshingano.”
Yongeyeho ko nubwo bishimira aho bamaze kugera basanga bakiri bake ugereranyije n’abagore bakeneye ubwo bumenyi ari yo mpamvu bashaka gukomeza kongera umubare wabo ndetse bakagera no ku baba hanze y’Umujyi wa Kigali.
Umuringa Iriza Lucille ukorera muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda uri mu batangiye amahugurwa mu cyiciro cya gatanu yavuze ko umunsi wayo wa mbere yayungukiyemo ko umukobwa ukiri muto gukora cyane bidahagije kugira ngo atere intambwe ahubwo ko bikorwa mu buryo bufite umurongo n’icyerekezo.
Yakomeje ati “Niteze ko hano nzahungukira ubumenyi mu gufata ibyemezo no kuyobora kuko nzabaza ibyo mfitiye amatsiko byose, nigire no kuri bagenzi banjye b’urungano kandi niteguye ko rwose mu kazi bizamfasha kuzamurwa mu ntera nibirangira.”
Janet Ishiywe, ukorera One Acre Fund Rwanda, yavuze ko gukora akazi gusa bidahagije; icy’ingenzi kurushaho ni ugushyira imbere intego n’ibyo wifuza kugeraho mu gihe utera imbere mu mwuga wawe.
Yongeyeho ko kwigirira icyizere mu kazi gishingira ku gukomeza kugira amatsiko no guhora wiyungura ubumenyi mu bintu bitandukanye, bikagufasha kwisanga mu bihe n’ahantu hatandukanye no gutanga ibitekerezo bifite agaciro gakomoka ku buryo ubona ibintu.
Kirabo Ritha ukorera Sosiyete yitwa Andersen na we yagaragaje ko kuba abari kubaha amahugurwa biganjemo abagore kandi babishoboye byamwubatsemo icyizere cy’uko bishoboka kandi ko yiteze kwigira ku byo banyuzemo bakabitsinda.
Mu 2025 gahunda ya LiftHerUp yari imaze guhugura abagore n'abakobwa barenga 600 barimo 102 bari barangije muri uwo mwaka.









Loading comments...
Tanga igitekerezo