Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 22 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 24 Gicurasi 2026, mu turere twa Huye na Gisagara hazaba hari kubera imikino ya nyuma y’irushanwa rya Memorial Rutsindura.
Ku wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, ni bwo wari umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha ku makipe azakina iri rushanwa mu byiciro 10 birimo iby’abato, abakuru, mu bagabo n’abagore.
Amakipe atandatu yo mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo yiyandikishije, ni Kepler VC, Police VC, APR VC, Gisagara VC, Kirehe VC na REG VC. Ni mu gihe ane y’abagore yiyandikishije ari Kepler WVC, RP Huye WVC, APR WVC na RRA WVC.
Amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri azakina irushanwa mu bagabo, azaba ari kumwe n’ay’ibigo by’amashuri makuru, ibigo bya leta n’iby’abikorera. Aya azaba ari amakipe 11.
Ayo ni CUR VC, Imena VC, KeyStone VC, Rwanda Young Water Professional VC, WIN STAR VC, UR Huye, UR Busogo, UR Nyarugenge, ASEVIF VC, CHUB VC na WASAC VC.
Mu bagore ni amakipe arindwi azakina kuri iyi nshuro ya 22 y’iri rushanwa. Ayo ni ESB Kamonyi, Lycée de Nyanza, TTC Save, UR Busogo, UR Remera, RP Kigali na UR Huye.
Amakipe arindwi y’abakanyujijeho azakina iri rushanwa ni ASEVIF VC, Kinyinya VC, Kudumu VC, Umucyo VC, Tout Age VC, Rusizi Sport Club na Aigle Noir.
Iri rushanwa kandi ririmo ibyiciro by’abato by’umwihariko ibigo by’amashuri, rikinwa rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo.
Uyu mugabo yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza ukomeye mu makipe atandukanye muri Volleyball.
Amakipe ya APR VC mu bagore na Police VC mu bagabo, yombi ni yo aheruka kwegukana igikombe cy’iri rushanwa ngarukamwaka.







Loading comments...
Tanga igitekerezo