Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, kuri Petit Stade i Remera, witabirwa n’abarimo Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n’Umuyobozi wa REG, Zawadi Geoffrey.

Police VC yari ifite intsinzi ebyiri mu mikino itatu yasabwaga gutsinda, mu gihe REG VC yari ifite intsinzi imwe yabonye mu mukino uheruka yasabwaga intsinzi iyijyana mu mukino wa gatanu ari na wo wa nyuma.

Police VC itozwa na Fred Musoni yatangiye ikosora amakosa yakoze mu mukino uheruka, itangira neza itsinda REG VC itozwa na Benon Mugisha Bavuga, yegukana iseti ya mbere ku manota 25-20.

Mu iseti ya kabiri REG VC yashatse kuva inyuma, ariko Police VC ikomeza kuyibera ibamba, iyijya imbere kugeza iyegukanye ku manota 25-22.

Iya gatatu yari ingorabahizi yakinwe neza na REG VC, iyitangirana imbaraga mu manota 10 ya mbere, Police VC irayigaranzura, ariko bigeze mu manota 20 ya nyuma REG VC ihita yegukana iseti ku manota 25-23.

Ni iseti yayigaruye mu mukino, itangira kuwuyobora ndetse iyitsinda amanota 25-21, binayifasha gukomereza kuri uwo muvuduko mu iseti ya nyuma ya kamarampaka yarangiye itsinze amanota 15-7.

Ikipe ya REG VC yahise yiyongerera amahirwe yo kwegukana iyi Shampiyona, dore ko amakipe yombi azakiranurwa n’umukino wa gatanu mu ya kamarampaka.

Igikombe cya Shampiyona mu bagore cyamaze kwegukanwa na APR WVC yatsinze Kepler WVC mu mikino itatu ya mbere ya kamara mpaka.

Abakinnyi Police VC yifashishije kuri uyu mukino
Abakinnyi REG VC yifashishije kuri uyu mukino
REG VC yabujije Police VC gutwara Igikombe cya Shampiyona
REG VC yigaranzuye Police VC mu maseti yanyuma
REG VC yatangiye nabi umukino
Abapolisi bagerageje gushyigikira ikipe yabo ya Police VC
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga n’Umuyobozi wa REG, Zawadi Geoffrey bishimiye umukino