Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 47, rizabera i Kigali guhera tariki ya 20 Mata, kugera ku wa 3 Gicurasi 2026, aho u Rwanda ruzahagarirwa na APR VC, Police VC, Kepler VC na REG V iri mu zongewemo.
Amakipe azitabira iri rushanwa azashyirwa mu matsinda umunani azaba agizwe n’amakipe ane, aho abiri ya mbere azakomeza mu mikino yo gukuranwamo.
Izindi mpinduka, ni uko bitandukanye n'uko iri rushanwa ryari risanzwe rikinwa, nta guhatanira imyanya bizabaho ku makipe atazagera muri ⅛, ni ukuvuga guhatanira kuva ku mwanya wa 17 kugeza ku wa 32.







Loading comments...
Tanga igitekerezo