Ni irushanwa ryabaye kuva ku wa 22 kugeza ku wa 24 Gicurasi 2026, mu turere twa Gisagara na Huye, ryitabirwa n’amakipe hafi 60, arimo amato n’ay’abakuru, mu bagore no mu bagabo.

Umukino wari uw’ishiraniro ku munsi wa nyuma wakinwe ku Cyumweru, wahuje APR VC yakinnye na REG VC ishaka kwisubiza iri rushanwa yaherukaga gutwara mu 2019. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitwaye neza muri uyu mukino, iwutsinda ku maseti 3-2 ( 22-25, 25-18, 25-14, 22-25, 15-9).

Iri rushanwa ritegurwa mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wari umwarimu muri Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, riko nanone akaba umukunzi n’umutoza wa Volleyball.

Muri iri rushanwa harimo Ikipe ya Imena y’abakanyujijeho yashinzwe n’abatojwe na Rutsindura. Abo ni Nsabimana Jean Bosco, Amb. Karabaranga Jean Pierre, Kayiranga Albert, Ngarambe Raphael n’abandi.

Nsabimana yavuze ko gushinga iyi kipe ari ukuguma mu murongo wa Rutsindura wo gutoza abato umukino, kugira ngo Volleyball y’u Rwanda ihatane ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Rutsindura yari umuntu wakundaga urubyiruko n’impano zarwo, adukundisha uyu mukino. Natwe twumvise ko tutabyihererana duhitamo gushinga ikipe ngo bibe uruhererekane. Ni nabwo buryo bwiza bwo kumwibuka.”

“Ntabwo Abarabu bakwiye guhora badutwara imidari kandi twaragize amahirwe yo kugira ubumenyi bwa Rutsindura.”

Umuyobozi Mukuru wa Seminari Nto ya Karubanda (PSVF) itegura iri rushanwa, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, yashimye ubwitabire butangaje muri iri rushanwa, asaba abarigiramo uruhare bose gukomeza uwo mutima.

Ati “Twagize amakipe arenga 60 harimo n'aya Volleyball yo ku mucanga, ni ikintu cyiza. Gukomeza gutegura iri rushanwa, bidushyira mu murongo mwiza wa Rutsindura, aho inshingano ye kwari ugutoza abana. Natwe ni cyo duharanira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, na we yashimye PSVF ishyira imbaraga mu kwibuka Rutsindura kuko byereka urubyiruko ko na rwo rwakora byinshi byiza.

Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa urubyiruko kuzirikana ko Rutsindura yishwe muri Jenoside, bityo bakazirikana ko ayo mateka mabi na yo yigisha ko abantu bagomba kwirinda urwango n’amacakuburi kuko bitubaka.

Andi makipe yitwaye neza ni ayo mu cyiciro cya kabiri cy’ibigo na kaminuza mu bagabo, aho Keystone yabaye iya mbere, naho mu bagore E Ste. Bernadette Kamonyi iba iya mbere.

Mu makipe y’abanyeshuri (Junior) mu bahungu, Nyanza TSS yatwaye igikombe, naho muri Tronc Commun mu bahungu PSVF iragitwara.

Mu mashuri abanza mu bahungu igikombe cyatashye muri GS Kigeme naho mu bakobwa gitwarwa na GS Gatovu.

Mu cyiciro cy’abakanyujijeho igikombe cyatwawe na Umucyo VC, naho muri Volleyball yo ku mucanga intsinzi yegukanwa na Serge wafatanije na Olivier.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagore yari yiyandikishije mu irushanwa ari yo Kepler WVC, APR WVC, RRA ntiyitabiriye irushanwa, bituma RP Huye na yo idakina irushanwa.

PSVF irateganya kubaka Gymnase izajya iberamo imikino y’intoki by’umwihariko iya Volleyball iri kumwe n’ibindi bibuga by’imikino, inyigo ikaba iri gukorwa ku buryo yazakinirwamo ubwo iyi mikino izaba iba ku nshuro ya 24.

Uharagarire umuryango wa Rutsindura Alphonse ndetse n'uyobora PSVF bashyize indabo ahari ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri PSVF
Umuyobozi wa PSVF, Padiri Habanabashaka Jean de Dieu yavuze ko batazateshuka ku murage mwiza wa Rutsindura Alphonse wo kuzamura impano z'ababyiruka muri Volleyball ndetse ko babifashe nk'inshingano
PSVF yatwaye igikombe mu bana biga mu Cyiciro Rusange cy'amashuri yisumbuye
Imikino ya Mémorial Rutsindura iba irimo ishyaka ryinshi
Abakobwa na bo ntibahezwa muri iri rushamwa
Umukino wa Volleyball yo ku mucanga iri mu yanejeje abitabiriye Mémorial Rutsindura ku nshuro ya 22
Musenyeri Rukamba Philippe uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yashimiwe uruhare yagize mu gushyigikira irushanwa ryo kwibuka Rutsindura mu myaka myinshi yabanje
Ishyaka ryari ryose no mu bakobwa
Ikipe y'abana b'abakobwa ya GS Gatovu muri Huye ishyikirizwa igikombe nyuma yo gutsinda GS Kigeme ya Nyamagabe
Ikipe y'Umucyo VC ni yo yatwaye igikombe mu cyiciro cy'abakanyujijeho
Ikipe y'abakobwa ya RP Kigali yari yakinnye mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye
Ikipe ya Gisagara VC yo ku ivuko rya Rutsindura wibukwagwa yabaye iya gatatu
Abakinnyi Ikipe ya Police VC yifashishije muri Mémorial Rutsindura
Abakinnyi ba APR VC bishimira kwegukana Mémorial Rutsindura
APR FC yaherukaga kwegukana Mémorial Rutsindura mu myaka irindwi ishize
Urubyiruko rushishikarizwe kugendera mu murongo mwiza nk'uwa Memoriale Rutsindura
Ikipe ya APR VC ni yo yatwaye igikombe gikuru cy'irushanwa
APR VC yatsinze REG VC ku mukino wa nyuma wa Mémorial Rutsindura
Amb. Karabaranga ari mu bashyigikira irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wamutoje
Amb. Karabaranga Jean Pierre ari kumwe na Padiri Habanabashaka Jean de Dieu bareba urutonde rw'abishwe muri Jenoside bafitanye isano na PSVF barimo na Rutsindura Alphonse
Ikipe y'Icyiciro Rusange cy'amashuri yisumbuye ihanganye n'iya GSOB
REG VC yasezereye Gisagara VC muri 1/2